Iki kibazo cyagarutsweho ku wa 28 Ukwakira 2026, ubwo mu Nteko Ishinga Amategeko hamurikwaga raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, hamwe n’iya Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside.

Raporo y’ibikorwa bya NCHR y’umwaka wa 2025/2026 igaragaza ko hari abagororwa badafite impuzankano, bikaba bimwe mu bibazo bikwiye gukemurwa kugira ngo imibereho yabo irusheho kunozwa.

Abadepite bagaragaje ko uretse ikibazo cy’ubuke bw’impuzankano, hari n’ikijyanye n’ubuziranenge bw’izihabwa abagororwa b’abagore, kuko zimwe zibonerana ku buryo ibice by’umubiri wabo bishobora kugaragara, bikabatera ipfunwe.

Depite Ayinkamiye Speciose yavuze ko iki kibazo bakigejejweho n’abagororwa b’abagore ubwo basuraga amagororero atandukanye, asaba ko inzego zibishinzwe zagira icyo zigikoraho.

Yagize ati “Twasuye amagororero maze abagororwa b’abagore batubwira ko impuzankano bambara zibonerana bityo bikaba bibangamiye uburenganzira bwo. Turashaka kumenya icyo inzego zibishinzwe zibitekerezaho”.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu igaragaza ko iki kibazo gikwiye kwitabwaho by’umwihariko, kuko imyambaro idatuma abagororwa bisanzura cyangwa ngo ibafashe kugira ubuzima bwite ishobora kubangamira icyubahiro cyabo.

Iyi Komisiyo ishimangira ko kuba umuntu yarakatiwe igihano cy’igifungo bitamuvutsa uburenganzira bw’ibanze, bityo ko abagororwa bagomba kurindwa ibikorwa cyangwa imibereho bishobora kubatesha agaciro.

Perezida wa Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence, yasabye inzego bireba, by’umwihariko Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu, gushakira umuti ikibazo cy’abagororwa badafite impuzankano zihagije, ndetse no gukemura icy’iz’abagore bivugwa ko zibonerana.

Abagororwa b’abagore banagaragaje ikibazo cyo kudasurwa n’abagabo babo

Uretse ikibazo cy’impuzankano, abagororwa b’abagore bagaragaje ko bahura n’imbogamizi mu gusurwa n’abo bashakanye, ibintu bavuga ko bibangamira uburenganzira bwabo bwo gukomeza kugirana umubano n’imiryango yabo.

Raporo ya NCHR igaragaza ko uburenganzira bw’abagororwa bwubahirizwa muri rusange mu magororero yagenzuwe, ariko hakaba hakigaragara ibibazo bijyanye no gusurwa mu bigo bimwe na bimwe.

Abadepite bagaragaje ko ubwo basuraga amagororero, bamwe mu bagororwa b’abagore bababwiye ko batoroherwa no gusurwa n’abagabo babo, ugereranyije n’uko bimeze ku bagororwa b’abagabo.

Umwe mu badepite yagize ati “abagororwa b’abagore batugaragarije ko batoroherwa gusurwa n’abo bashakanye ugererenyije n’uko bimeze kuri bagenzi babo b’abagabo”.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yasobanuye ko iki kibazo atari ko buri gihe giterwa n’uko abagororwa b’abagore baba batemerewe gusurwa, ahubwo ko hari n’igihe gituruka ku bagize imiryango yabo babatererana nyuma yo gufungwa.

Ibi bituma bamwe mu bagororwa b’abagore bamara igihe kinini badasurwa n’abo bashakanye, bikagira ingaruka ku mubano wabo n’imiryango.

Perezida wa Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yavuze ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa, kugira ngo hamenyekane impamvu zituma abagororwa b’abagore batoroherwa no gusurwa, hanakorwe ubuvugizi mu nzego zibishinzwe.

Yashimangiye ko uburenganzira bw’abagororwa bwo gusurwa n’imiryango yabo bugomba kubahirizwa, hatitawe ku gitsina cyabo, kugira ngo igihano cy’igifungo kitaba intandaro yo gutakaza umubano n’ababo.