Mu mpagararizi 10 z’ikawa u Rwanda rwatanze muri iri rushanwa, esheshatu zegukanye ibihembo. Harimo eshatu zahawe ibihembo bya Platinum nyuma yo kugira amanota ya 90% kuzamura, n’ibindi bitatu byahawe ibihembo bya Gold nyuma yo kugira amanota ari hagati ya 80% na 89%.
Ibi bihembo byatangiwe mu nama mpuzamahanga ku ikawa ya ASEAN ya 2026, yabereye muri Singapore. Iri rushanwa ryahaye abakora ikawa urubuga mpuzamahanga rwo kugaragaza ubuziranenge bwayo, kurushaho kumenyekana no guhura n’abashobora kuyigura ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bo muri uru rwego.
Ubuziranenge bukomeje guhesha ikawa y’u Rwanda umwanya ku ruhando mpuzamahanga
Ibyagezweho n’u Rwanda bigaragaza imbaraga zikomeje gushyirwa mu kuzamura ubuziranenge bw’ikawa mu byiciro byose inyuramo, kuva mu buhinzi no gusarura kugeza mu kuyitunganya, gukurikirana inkomoko yayo n’inzira inyuramo ndetse no kuyitegura koherezwa mu mahanga.
Binyuze mu ishoramari rigamije kuzamura ubuziranenge, kunoza uburyo bwo gutunganya ikawa, kongerera abahinzi ubushobozi no gushimangira uburyo bwo kugenzura no kwemeza ubuziranenge, u Rwanda rukomeje kongera ubushobozi bw’ikawa yarwo bwo guhangana ku isoko no gutuma agaciro kayo karushaho kumenyekana.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ibyoherezwa mu Mahanga bikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), Claude Bizimana, yavuze ko uku gushimwa ku rwego mpuzamahanga kugaragaza umuhate w’abagira uruhare mu rwego rw’ikawa mu Rwanda wo gutanga ikawa ifite ubuziranenge ishobora guhangana ku masoko y’ikawa yihariye asaba ubuziranenge buhanitse.
Bizimana yagize ati “Gushimwa ku rubuga mpuzamahanga nk’urwa ASEAN Coffee Excellence Awards bigaragaza ubuziranenge n’ubushobozi bw’ikawa y’u Rwanda. Bigaragaza ubwitange bw’abahinzi bacu, amakoperative, abayitunganya n’abayohereza mu mahanga, kandi bigashimangira intego yacu yo gukomeza kuzamura ubuziranenge, kunoza uburyo bwo gukurikirana inkomoko yayo n’inzira inyuramo no guhesha u Rwanda umwanya nk’igihugu gikomokamo ikawa yihariye ishoboye guhangana ku isoko.”
Abahinzi bishimiye ibihembo, biteze kwagura amasoko no guteza imbere ibikorwa byabo
Ku bahinzi b’ikawa n’amakoperative, ibi bihembo ni n’inkunga ibashishikariza gukomeza kubahiriza ibisabwa mu buziranenge, kwagura ibikorwa by’ubuhinzi no gushakisha amahirwe mashya ku masoko mpuzamahanga.
Umuyobozi wa Koperative Abateraninkunga ba Sholi ikorera mu Karere ka Muhanga, ikawa yayo yegukanye igihembo cya Platinum, Nshimiye Aimable yavuze ko ibi byagezweho byongereye koperative imbaraga zo gukomeza kuzamura ubuziranenge bw’ikawa, ari na ko yagura ibikorwa byayo n’amasoko igeraho.
Ati “Uku gushimwa kutwongereye imbaraga zo gukomeza gutanga ikawa y’ubuziranenge buhanitse no kongera umuhate wo kwagura ibikorwa bya koperative. Kunatanga amahirwe yo kurushaho kugera ku masoko mpuzamahanga no kumenyekana, amaherezo bikagirira abahinzi bacu akamaro binyuze mu mahirwe arushijeho kuba meza no mu iterambere rya koperative yacu.”
Kubyaza amashimwe y’ubuziranenge amahirwe ku masoko
Uretse ibihembo, uku gushimwa gutanga amahirwe yo kurushaho kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda mu baguzi mpuzamahanga, abacuruzi, abayikaranga n’abandi bakora muri uru rwego, cyane cyane ku masoko yo muri Aziya.
Imbuga nk’izi zifasha abakora ikawa n’abayohereza mu mahanga kugaragaza imiterere yihariye y’ikawa yabo, kugirana imikoranire y’ubucuruzi no gushakisha amahirwe ku masoko akomeje kugaragaza ko ashishikajwe n’ikawa yihariye.
Kwitabira iri rushanwa ku Rwanda kwanahuriranye n’ishyirwaho ry’umukono ku masezerano y’ubwumvikane hagati y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza Imbere Ibyoherezwa mu Mahanga bikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) n’Ishyirahamwe ry’Ikawa muri Singapore. Aya masezerano ashyiraho urwego rw’imikoranire ya hafi hagati y’inzego z’ikawa z’ibihugu byombi, akanateza imbere amahirwe y’ikawa y’u Rwanda muri Singapore no ku isoko ryagutse rya ASEAN.
Uku gushimwa binyuze muri ibi bihembo byunganira imbaraga rusange u Rwanda rushyira mu guhuza kuzamura ubuziranenge no kwagura amasoko atandukanye, bigashimangira ubufatanye mpuzamahanga no kongera amahirwe y’ubucuruzi.






Ibitekerezo 0