Bamwe mu bagenzi n’imizigo yabo byagenzuwe, mu gihe izindi ndege zahinduriwe icyerekezo izindi ziherekezwa n’indege za gisirikare, ibibuga by’indege bifungwa by’agateganyo.

Nta gisasu cyabonetse mu ndege zari zimaze gusakwa, kandi nta muntu wakomeretse.

Indege ebyiri za Ryanair, imwe yaturutse i Lisbon n’indi i Dublin, zasatswe zimaze kugera ku kibuga cy’indege cya Fiumicino i Roma mu Butaliyani, nyuma y’aho amakuru y’iterabwoba ry’ibisasu byashoboraga kuzibasira atangiwe.

Izindi ndege ebyiri zasatswe i Warsaw, harimo iyahinduriwe icyerekezo imaze guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Heathrow i Londres; izindi ebyiri zageze i Sofia amahoro.

Indege yari ivuye i Manchester yasakiwe i Murcia muri Espagne, aho umuyobozi waho yavuze ko nta gisasu cyabonetse.

Ku wa Mbere, indege yari ivuye i Londres ku kibuga cya Luton yerekeza i Sofia yagushijwe byihutirwa i Budapest, nyuma y’iterabwoba ry’igisasu.

Indege ebyiri zitwara abagenzi zasatswe i Warsaw, iya gatatu isakwa i Murcia muri Espagne, nyuma y’uruhererekane rw’iterabwoba ry’ibisasu.

Ibinyamakuru byo muri Bulgaria byatangaje ko indege yari iturutse muri Israel na yo ku kibuga cy’indege cya Sofia nyuma y’uko kuri email hatangiwe amakuru y’iterabwoba ry’igisasu.

Indege imwe yari iturutse ku kibuga cya Heathrow i Londres yaguye ku kibuga cya Modlin kiri i Warsaw mu buryo butari buteganyijwe aho yasatswe n’inzobere. Yari yerekeje ku kibuga gikuru cya Chopin kiri i Warsaw muri Pologne itwaye abantu 181.

Indi ndege yari iturutse i Copenhagen muri Denmark yerekeza ku kibuga cya Chopin na yo yakiriye amakuru ajyanye n’igisasu. Ku bw’amahirwe yageze ku kibuga uko byari biteganyijwe nta gikuba gicitse.

Indege ya Ryanair yari iturutse i Manchester mu Bwongereza na yo yagushijwe ku kibuga cya Murcia mu majyepfo ya Espagne, kubera ayo makuru.

Iyo ndege yari itwaye abantu 121, barimo n’abakozi bayo, nk’uko Francisco Lucas, uhagarariye Guverinoma ya Espagne mu Karere ka Murcia, yabitangaje.

Ibyo byabaye nyuma y’uko ku munsi wabanje indege ya Wizz Air yari ivuye i Londres ku kibuga cya Luton yagushijwe byihutirwa i Budapest, iherekejwe n’indege y’intambara ya Hongrie, nyuma y’iterabwoba ry’igisasu.

Iyo ndege, yari yerekeje i Sofia muri Bulgaria, yaherekejwe n’indege y’intambara ya Hongrie mbere yo kugwa byihutirwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Liszt Ferenc i Budapest.

Umuvugizi wa Wizz Air yavuze ko inzego z’ubuyobozi zakoze “igenzura ry’umutekano ryari rikenewe ku ndege no ku bagenzi”. Nyuma, iyo sosiyete y’indege yemeje ko igenzura “ryarangiye kandi nta kintu kidasanzwe cyabonetse”.

Minisitiri w’Ingabo wa Hongrie, Romulusz Ruszin-Szendis, yemeje ko igihugu cye cyohereje indege y’intambara guherekeza iyo ndege.

Abapolisi bashinzwe gusaka ibisasu bakoze igenzura risanzwe rigamije kurinda umutekano w’abagenzi n’abakozi bose b’indege.

Igenzura ry’abagenzi, imizigo n’indege nta kibazo ryagaragaje, kandi amakuru y’iterabwoba yari yatanzwe yaje gukurwaho.

Indege z'i Burayi zagushijwe ikitaraganya kubera amakuru y’iterabwoba