Aba banyeshuri barangije mu byiciro bitandukanye, birimo icya kabiri, icya gatatu ndetse n’abahawe impamyabumenyi y’ikirenga (PhD).
Mu bize bakuze harimo abahisemo gusubira mu ishuri kubera amateka yatumye bacikiriza amasomo, abashakaga kongera ubumenyi n’abifuzaga kugera ku nzozi zabo zo kwiga amashuri menshi.
IGIHE yaganiriye na bamwe mu barangije Kaminuza bafite hagati y’imyaka 57 na 60, bagaruka ku mpamvu zabateye gusubira mu ishuri, imbogamizi bahuye na zo n’amasomo bakuye mu rugendo rwabo.
Kabagambe w’imyaka 60 yasubiye mu ishuri nyuma yo gucikiriza amasomo muri Canada
Kabagambe Ignatius w’imyaka 60 ni umwe mu barangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Itumanaho n’Itangazamakuru.
Yavuze ko ubwo yatangiraga amasomo yabanje kugira impungenge zo kwiga akuze, ariko uko igihe cyagiye gihita, agenda abimenyera ndetse arushaho kubikunda.
Kabagambe yasobanuye ko mu 2008 yari yaragiye kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Canada, ariko aza gucikiriza amasomo kubera inshingano z’umuryango zatumye agaruka mu Rwanda.
Kuba atararangije ayo masomo byakomeje kumubabaza, bituma afata icyemezo cyo kongera kugerageza kugira ngo asohoze intego yari yarihaye.
Ati “Iki ni kimwe mu byemezo byiza kandi by’ingenzi nafashe. Nkijya kwiga nabanje kuzirikana abana banjye kugira ngo na bo bazige banarenge aho nageze, ikindi nabikoze nzirikana kuri ba bantu bakuze bangana nanjye cyangwa banduta batinya kwiga nyamara babishaka, ubu rero nibabirebe mbigezeho.’’
Mu mbogamizi yahuye na zo harimo kwiga amasomo ajyanye no gufata amajwi n’amashusho no kuyatunganya, mu gihe yari asanzwe amenyereye cyane ibijyanye no kwandika.
Yavuze ko abanyeshuri bakiri bato biganaga bamufashaga mu masomo y’ikoranabuhanga, na we akabafasha mu bindi yabaga asobanukiwe kurusha abandi.
Kabagambe yavuze ko atigeze atekereza guhagarika amasomo, kuko yizeraga ko ibyo atazi azagenda abimenya.
Yagaragaje ko umuryango we wamubaye hafi, ukamushyigikira mu rugendo rwe rw’amashuri, ndetse abana be bakishimira kubona na we yiga.
Ati “ Iyo nabaga mfite ikizamini nka saa Tatu za mugitondo nabyukaga kare nkiga, abana banjye bakabyishimira ndetse bikanatuma nabo basubiramo amasomo kuko babonye ko nanjye mbikora kandi nshaje.’’
Nyuma yo kubona impamyabumenyi, Kabagambe yishimira ko yungutse ubumenyi buzamufasha mu kazi ke, by’umwihariko mu bijyanye no kwandika n’itangazamakuru.
Afite kandi gahunda yo kongera kwigisha kugira ngo asangize abakiri bato ubumenyi afite.
Yashishikarije abantu bakuze kudatinya gusubira mu ishuri, agaragaza ko imyaka itagombye kuba imbogamizi ku muntu wifuza kwiyungura ubumenyi.
Yagereranyije gutinya kwiga kubera imyaka n’umuntu utinya gukora siporo kubera ko afite umubyibuho ukabije.
Ruhara w’imyaka 57 yabanje kwishyurira abana be amashuri mbere yo gukomeza aye
Ruhara Jean Pierre w’imyaka 57, usanzwe yigisha mu mashuri yisumbuye mu Mujyi wa Kigali, na we ari mu barangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’indimi.
Yavuze ko yasubiye mu ishuri agamije kongera ubumenyi no gushyira mu bikorwa inzozi yari amaranye igihe zo kwiga amashuri menshi, kugira ngo azabashe kwigisha muri Kaminuza.
Ruhara yasobanuye ko umuryango we wamushyigikiye ubwo yawumenyeshaga icyemezo cyo gusubira mu ishuri, kuko wabonaga ko ubumenyi azunguka buzamufasha kurushaho kunoza akazi ke.
Icyakora, urugendo rwe ntirwari rworoshye, kuko yagiye atangira amasomo akayacikishiriza kubera ubushobozi bw’amafaranga, by’umwihariko ko yagombaga kubanza kwishyurira abana be amashuri.
Ati “ Natangiye kwiga icyiciro cya gatatu mu 2020 nza kubihagarika mbanza kurihirira abana banjye bose nyuma nanjye mfata umwanzuro wo gukabya inzozi zanjye. Kimwe mu byanshimishaga ni ukubona nigana n’abana bangana nabo mbyaye, benshi babinyubahiraga bakanamfasha cyane cyane gukoresha ikoranabuhanga.’’
Ruhara yavuze ko kwigana n’urubyiruko rungana n’abana be byamufashije cyane, kuko bamwubahaga kandi bakamufasha mu masomo, cyane cyane ayasabaga gukoresha ikoranabuhanga.
Nubwo yamaze kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu, Ruhara avuga ko atararangiza urugendo rwe rw’amashuri, kuko afite intego yo gukomeza kwiga akabona impamyabumenyi y’ikirenga.
Yifuza ko iyo mpamyabumenyi yazamufasha kugera ku nzozi ze zo kwigisha muri Kaminuza.
Yashishikarije abantu bakuze kudatinya gukomeza amasomo, anibutsa abakiri bato ko iterambere ry’isi risaba umuntu guhora yiga kugira ngo ajyane n’igihe.
Buregeya yasubiye mu ishuri nyuma y’imyaka 25 atiga
Buregeya Paulin w’imyaka 57 ni undi munyeshuri warangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye no kurengera ibidukikije, nyuma y’imyaka 25 yari amaze atiga.
Uyu mugabo usanzwe ari rwiyemezamirimo yavuze ko yasubiye mu ishuri agamije kongera ubumenyi no guhuza ibikorwa bye n’uburyo bugezweho bwo kurengera ibidukikije.
Yasobanuye ko zimwe mu mbogamizi yahuye na zo harimo guhuza amasomo n’inshingano z’akazi ndetse n’iz’umuryango.
Icyakora, yavuze ko umwe mu munezero yagiraga ari ukwicarana n’abana be, bagafatanya gusubiramo amasomo no gusobanurirana ibyo batumvaga.
Ati “ Ubwo nabwiraga abo mu muryango wanjye ko ngiye kwiga abana banjye biga muri Kaminuza barabyishimiye, abato biga mu mashuri abanza bo birabasetsa. Iyo babonaga ndi gusubiramo amasomo byabasetsaga cyane gusa bakabyakira neza, bakabyubaha.’’
Buregeya yavuze ko hari abamubazaga impamvu yahisemo gusubira mu ishuri kandi asanzwe yikorera, adategereje guhabwa akazi na Leta.
Yabasobanuriye ko kwiga bitagamije kubona akazi gusa, ahubwo ko ari n’uburyo bwo kongera ubumenyi bushobora gufasha umuntu kunoza ibyo asanzwe akora.
Yagaragaje ko amasomo yize yamufashije gusobanukirwa uburyo bugezweho bwo gukusanya no gutwara imyanda, akaba yifuza kubukoresha mu bikorwa bye by’ubucuruzi.
Buregeya yemeza ko ubumenyi yungutse buzamufasha kunoza serivisi atanga, cyane ko hari uburyo bushya yamenye bushobora gutuma akazi ke gakorwa neza kurushaho.
Aba banyeshuri bose bahuriza ku kuba imyaka itagomba kuba imbogamizi ku muntu ufite ubushake bwo kwiga, ahubwo ko icy’ingenzi ari intego aba afite n’uburyo ubumenyi yunguka azabukoresha.








Ibitekerezo 0