Mu mashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzi agaragara ari mu byishimo byinshi, ashimangira ko yongeye kubona amahoro muri Yesu Kristo, nyuma y’igihe yari amaze yarayobye, ahugiye mu by’Isi avuga ko amaherezo yabyo ari ubusa.
Muri ayo mashusho, Bill Ruzima yumvikana avuga amagambo agaragaza ko yishimiye kongera kwegera Imana, anavuga ko yari amaze igihe atazi aho yashakira amahoro.
Ati “Mwaragiye mubika ibanga ryanyu gusa, ab’Isi ntitwamenya ko Halleluya zibohora, tubura amahoro tubura aho tuyashakira. Mbega ngo iby’Isi biraryoha biryana? Mbega ngo ibyaha biraryoha biryana, twabuze amahoro ariko Yesu yatweretse urukundo […] Mureke ndire kuko twaravugaga ngo biriya ni iby’inyabasazi, mureke dusare, reka turire ariko ni ku bw’ibyishimo. Ntabwo Imana yemeye ko ndwara ngo yemere ko mpfa, nari 'Rupfu' nari ntaraba 'Ruzima' ariko Mana, Yesu ni mwiza!”
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo kuva muri iki gitaramo, Bill Ruzima yavuze ko amaze igihe yongeye kugarukira Imana, ashimangira ko ibihe yanyuzemo mu minsi ishize biri mu byatumye arushaho gutekereza ku mubano we n’Imana.
Ati “Njye nsanzwe nkijijwe ariko navuga ko nongeye kugarukira Imana. Sinavuga ko ibihe nari mazemo iminsi ari byo byatumye numva ko nkwiye kongera kwakira agakiza, nubwo na byo birimo.”
Mu 2025 ni bwo Bill Ruzima yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Nyuma yaho, uyu muhanzi yajyanywe mu kigo ngororamuco. Amaze kuva muri iki kigo, yatangiye guca amarenga y’uko ashaka kongera kwegera Imana, binyuze mu butumwa yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu magambo yavugaga agaragaza ko yari yarayobye, akirundumurira mu by’Isi.
Mu gihe akomeje uru rugendo rwo kugarukira Imana, Bill Ruzima yanagarutse ku cyerekezo gishya ashobora guha umuziki we, aho yagaragaje ko ashobora kujya akora n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Ati “Ntekereza ko abantu bazumva indirimbo zanjye hazajya haba harimo izo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’izivuga ubuzima bwa buri munsi zigisha urukundo, umubano mu bantu n’ibindi ariko nta kibi kizaba kirimo.”






Ibitekerezo 0