Ubusanzwe uyu muhanda wari warapfuye ku buryo benshi mu bawukoresha bajya mu isantere ya Videwo ndetse n’abajya kuri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara, byabasabaga kuzenguruka ku bitaro bya Gahini. Ibi byatumaga urugendo rwikuba kabiri ndetse n’amafaranga batanga akava ku 1000 Frw akagera ku 2000 Frw.
Ndayisenga Emmanuel usanzwe ari umumotari yavuze ko mbere uyu muhanda utari wakorwa wari mubi cyane ku buryo wabangirizaga moto bigatuma buri minsi itatu bahora bazikoresha.
Yitanzeho urugero avuga ko nibura buri minsi itatu yatangaga 6000 Frw byo gukoresha moto birimo kongera kuyifunga neza no gukoresha utwuma twabaga twangiritse bitewe no kugenda akubita mu binogo.
Ati “Ikindi umuntu ugiye kuri Kaminuza ya Rukara avuye Kayonza twamucaga 2000 Frw tukajya kuzenguruka kubera gutinya umuhanda mubi, ubu 1000 Frw tugenda twiruka kuko warakozwe neza. Na moto zacu ntabwo zigipfa bya 12000 Frw twakoreshaga mu cyumweru twita kuri moto zacu ubu turayizigama.’’
Abatoni Grace utuye mu isantere ya Videwo, yavuze ko bari basigaye batanga 2000 Frw kugera mu Mujyi wa Kayonza nyamara mbere byari 1000 Frw kubera gutinya umuhanda mubi.
Yavuze ko kuva aho umuhanda ukorewe, ubu ibibazo byose byakemutse agasaba ko uyu muhanda wanashyirwamo kaburimbo nkuko bakomeje kubyizezwa.
Ndayishimiye Edmond ucururiza mu isantire ya Videwo we yavuze ko uyu muhanda utari wakorwa hari ibicuruzwa bahendaga cyane bitewe n’uko bajyaga kubirangura mu Mujyi wa Kayonza bakabigeza aho bakorera bazengurutse.
Ati “Nk’isukari, umuceri n’ibindi wasangaga twongeraho amafaranga y’urugendo kuko twabigezaga hano biduhenze kubera abamotari n’imodoka babizanaga bazengurutse, aho umuhanda ukorewe ubu byasubiye ku giciro gisanzwe. Turashimira Leta ko uyu muhanda wakozwe ariko tukanasaba ko washyirwamo kaburimbo kuko babitubwiye kuva kera ko izajyamo.’’
Uwari umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, aherutse kubwira IGIHE ko uyu muhanda FAWE-Videwo wasanwe ku bufatanye na RTDA kugira ngo ufashe abajya kuri Kaminuza ya Rukara ndetse n’abandi baturage benshi bawukoresha.
Ati “Wongereweho lateritte, ukorerwa imiferege y’amazi ku buryo wongera kuba nyabagendwa. Turashimira ubuyobozi bw’igihugu bwadufashije rero mu gutuma wongera kuba nyabagendwa.’’
Hategekimana yavuze ko abasaba ko uwo muhanda wajyamo kaburimbo bizajyenwa n’ubushobozi, avuga ko ubuyobozi bubizi ko ikenewemo ariko ko ubushobozi butari bwaboneka ku buryo wose ushyirwamo kaburimbo.
Umuhanda FAWE-Videwo ureshya na kilometero 11 kuri ubu ukaba warasanwe na miliyari 1.5 Frw. Uyu muhanda ukunze gukoreshwa cyane n’abanyeshuri ndetse n’abarimu baba bagiye kuri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara.









Ibitekerezo 0