Ni mu bukangurambaga bwateguwe n’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA), ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) n’abandi bafatanyabikorwa. Bwakomereje mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba, ku wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2026.

Muri ubu bukangurambaga, abikorera basobanuriwe uburyo bashobora gukoresha Isoko ry’Imari n’Imigabane mu kubona igishoro cyo guteza imbere ubucuruzi bwabo, kwizigamira no guteganyiriza ahazaza, ndetse no kubyaza inyungu amafaranga bakomora mu bikorwa byabo by’ubucuruzi.

Dr. James Ndahiro, wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa CMA, yasobanuye ko Isoko ry’Imari n’Imigabane ari bumwe mu buryo ibigo by’ubucuruzi bishobora kwifashisha mu kubona igishoro.

Yagaragaje ko kugira imiyoborere myiza n’imicungire y’imari iboneye ari bimwe mu bifasha ibigo by’ubucuruzi kubona igishoro binyuze kuri iri soko.

Dr. Ndahiro kandi yashishikarije abikorera kubyaza umusaruro amahirwe atangwa n’Isoko ry’Imari n’Imigabane, agaragaza ko ari uburyo bw’ishoramari bushobora kubafasha kongera inyungu no guteganyiriza ahazaza.

Ati “Ntabwo ibyo tubabwira bitanga inyungu mu gihe kizaza gusa, ako kanya nabwo inyungu iraboneka. Turifuza ko mwe muri mu bikorera mutangira gukorana n’Isoko ry’Imari n’Imigabane kugira ngo mwunguke kandi munazigame ejo hazaza.’’

Umuyobozi Mukuru wa RNIT Iterambere Fund, Gatera Sebagabo Jonathan, na we yashishikarije abikorera kwimakaza umuco wo kuzigama, agaragaza ko kwizigamira mu buryo bubyara inyungu bifasha umuntu kwiteza imbere no guteganyiriza umuryango we.

Yabasobanuriye ko kuzigama bidakwiye kugarukira ku kubika amafaranga gusa, ahubwo ko hakwiye no kwitabwa ku buryo ayo mafaranga ashobora kubyara inyungu mu gihe kizaza.

Abikorera bahise batangira gushora imari

Nyuma yo gusobanurirwa imikorere y’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, bamwe mu bikorera bitabiriye ubu bukangurambaga bahise batangira kurishoramo imari.

Muri bo harimo abashyizemo miliyoni 5 Frw, abandi bashoramo miliyoni 1 Frw, ndetse n’abatanze amafaranga ari munsi yayo.

Gatsinzi Justine, umwe mu bitabiriye ubu bukangurambaga, yavuze ko mbere atari asobanukiwe neza imikorere y’Isoko ry’Imari n’Imigabane, ariko ko amakuru yahawe yamufashije kubona amahirwe ashobora kubyazwa umusaruro.

Yagaragaje ko ateganya gukangurira abandi borozi kwishyira hamwe kugira ngo na bo bashore imari kuri iri soko.

Ati “Ntabwo Isoko ry’Imari n’Imigabane nari ndizi neza najyaga ndyumva ariko uyu munsi narimenye neza. Ubu ngiye gukorana inama n’aborozi ku buryo twashoramo arenga miliyari tukabasha kunguka, nanjye ubwanjye ngiye kujya nshora muri iri soko kuko namenye uko ryamfasha kongera amafaranga yanjye.’’

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye CMA ku bw’ubu bukangurambaga, agaragaza ko buzafasha abikorera kurushaho gusobanukirwa amahirwe atangwa n’Isoko ry’Imari n’Imigabane.

Yijeje ko ubuyobozi bw’Intara buzakomeza gukorana n’abikorera mu kubashishikariza gushora imari kuri iri soko, hagamijwe guteza imbere ubucuruzi no kwagura ibikorwa bibyara inyungu.

Ati “Turiyemeza ko tugiye gufatanya mu gushora imari ku Isoko ry’Imari n’Imigabane kugira ngo bidufashe kwiteza imbere. Ahantu hose tugira ibimina twakoze ariko bitatubyarira inyungu, ubu igisubizo twakibonye, ntidutinde. Dusigaranye umukoro wo kwagura ibyo bikorwa byacu ku buryo tuzagira ibintu byinshi twongerera agaciro.’’

Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda rimaze imyaka 15 rikora, aho kugeza ubu rimaze gushorwamo amafaranga arenga miliyari 6.000 Frw.

Abashoramari barenga ibihumbi 350 bamaze kuryitabira, benshi muri bo bakaba barashoye imari mu mpapuro mpeshamwenda.

Ni ku nshuro ya kabiri CMA iteguye ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha amahirwe atangwa n’Isoko ry’Imari n’Imigabane, nyuma y’uko icyiciro cya mbere kigeze ku bigo by’ubucuruzi birenga 700 hirya no hino mu Rwanda.

Ubukangurambaga bw’uyu mwaka bwibanze ku gusobanurira abikorera bo mu bice bitandukanye by’igihugu uburyo bashobora gushora imari kuri iri soko no kuribyaza umusaruro mu guteza imbere ibikorwa byabo.