Pariki y’Igihugu y’Akagera, ibamo ubu bwoko bwombi, ibinyujije kuri X yatangaje ko mu bimenyetso byafasha abayisura gutandukanya izi nyamaswa zikunze kwitiranywa harimo n’imiterere yazo.

Buryan go ibara umuntu abona ku ruhu rw’inkura rishobora guterwa n’ubutaka cyangwa icyondo yivurugusemo, bityo kurishingiraho gusa ntibihagije kugira ngo amenye ubwoko bwayo.

Ingano n’imiterere y’umutwe

Kimwe mu bitandukanya izi nkura ni ingano yazo. Inkura y’umweru ni yo nini mu nkura zo muri Afurika, ndetse nk’uko Pariki y’Akagera ibigaragaza, ni inyamaswa ya kabiri nini yo ku butaka nyuma y’inzovu. Ishobora kurenza toni ebyiri.

Inkura y’umukara yo ni ntoya ugereranyije n’iy’umweru, ikaba ikomeye kandi yihuta. Akenshi ipima hagati y’ibiro 800 na 1.400.

Imitwe yazo na yo iratandukanye. Inkura y’umweru ifite umutwe muremure ikunze kumanura yerekeza hasi, imiterere iyifasha kurisha.

Iy’umukara yo ifite umutwe mugufi, uruhanga rugoramye kandi ikunda kuwubangura.

Ibyo zirya

Inkura y’umukara irya amababi. Ifite umunwa wo hejuru muremure kandi usongoye, uyifasha gukurura amashami no gusoroma amababi ku bihuru.

Inkura y’umweru yo irisha ibyatsi, ari na yo mpamvu ikunze kugaragara umutwe wayo werekeje hasi.

Ibyo zirya bifitanye isano n’ahantu zikunze kuboneka. Iz’umweru zikunze kugaragara ahantu hasa, mu dutsiko duto zirisha, mu gihe iz’umukara zikunda ahantu hari ibihuru byinshi.

Imyitwarire n’imibanire

Pariki y’Akagera igaragaza ko inkura y’umweru muri rusange ituza kandi ikunda kubana n’izindi. Ishobora kugaragara mu matsinda mato, arimo izirisha hamwe.

Inkura y’umukara yo ikunda kwigunga, cyane cyane iyo imaze gukura. Ikunda kurinda akarere kayo, ikagira ubwoba vuba kandi ishobora guhubuka, ku buryo bitoroha kumenya icyo igiye gukora.

Mu gihe inkura z’umweru zishobora kwibumbira mu matsinda yitwa “crash” mu Cyongereza, iz’umukara zikuze akenshi ziboneka ziri zonyine.

Uko zigendana n’ibyana byazo

Ikindi kimenyetso gishobora gufasha umuntu kuzitandukanya ni ukureba uko zigenda ziri kumwe n’ibyana byazo.

Umwana w’inkura y’umweru akunze kugenda imbere ya nyina, mu gihe uw’inkura y’umukara akunze kumukurikira inyuma.

Pariki y’Akagera yasobanuye ko ibi ari bimwe mu bimenyetso byoroshye umuntu ashobora kwifashisha akibona inkura. Hari n’ibindi bizitandukanya birimo ibinono, amatwi n’amahembe.

Inkura z'umweru mu Rwanda zigenda ziyongera
Inkura z'umukara zirisha amababi, ziba zireba hejuru