Ibi byatangajwe na Michael Freeman, Umwanditsi Mukuru w'ikinyamakuru cy'ubushakashatsi mu by'ubuvuzi n'amategeko, Journal of Forensic and Legal Medicine, nyuma y'iperereza yakoze mu myaka myinshi, asesengura inyandiko z'isuzuma ry'umurambo wa Epstein n'amafoto yafashwe nyuma y'urupfu rwe.
Mu kiganiro yagiranye na CBS News, Freeman yavuze ko ibikomere byagaragaye ku mubiri wa Epstein bidahuye n'iby'umuntu wiyahuye yimanitse, ahubwo bigaragaza ko ashobora kuba yaranizwe n'undi muntu.
Yagize ati “Ibikomere byagaragajwe n'uwasuzumye umurambo ntibihuye n'iby'umuntu wiyahuye yimanitse.”
Yakomeje avuga ko ibimenyetso byose iyo bishyizwe hamwe bigaragaza ko Epstein ashobora kuba yaranizwe aturutswe inyuma, hakoreshejwe umwenda muto wari upfunditse.
Freeman yavuze ko bishoboka ko nyuma yo kunigwa, umurambo we wamanitswe ku gitanda kugira ngo bigaragare nk'aho yiyahuye.
Jeffrey Epstein yasanzwe yapfuye ku wa 10 Kanama 2019, muri gereza ya Metropolitan Correctional Center i New York, aho yari afungiye ategereje kuburanishwa ku byaha byo gucuruza abantu agamije kubasambanya.
Icyo gihe, isuzuma ry'umurambo ryemeje ko yiyahuye yimanitse.
Icyakora, urupfu rwe rwakomeje guteza impaka, bamwe bakeka ko yaba yarishwe kugira ngo adatanga amakuru yashoboraga gushyira mu kaga abantu bakomeye bavugwaga mu bikorwa bye by'ihohotera rishingiye ku gitsina.
Amakuru agaragaza ko camera z'umutekano zari hanze y'icyumba Epstein yari afungiyemo zitakoraga ku munsi yapfiriyeho.
Raporo ya Minisiteri y'Ubutabera ya Amerika yo mu 2023 yagaragaje ko iyo gereza yari imaze igihe ifite ibibazo bya camera z'umutekano.
Nyuma y'ibyatangajwe na Freeman, Mark Epstein, umuvandimwe wa Jeffrey Epstein, yasabye ko hakorwa iperereza rishya ku rupfu rwe.
Icyakora, Urwego rushinzwe gusuzuma imirambo mu Mujyi wa New York rwashimangiye ko rugikomeye ku mwanzuro warwo wemeje ko Epstein yiyahuye.
Kugeza ubu, ibyo Freeman yatangaje ntibirahindura umwanzuro wemewe n'inzego z'ubutabera ku cyateye urupfu rwa Epstein.





Ibitekerezo 0