Ibi bikorwa bigenewe abaturage bari baracikanwe na gahunda yo gufotorwa no kwemeza imyirondoro, bikazabera ku rwego rw’imirenge mu gihugu hose.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Umusigire wa NIDA, Murenzi Aloys, iki kigo cyasobanuye ko abakozi b’Irembo bazaba bafasha abaturage kwemeza amakuru yabo muri gahunda ya Byikorere, mu gihe abakozi ba NIDA bazaba bashinzwe gufotora abatarabikorewe.
NIDA yasabye abaturage bifuza kwitabira iyi gahunda kwitegura hakiri kare, bitwaza ibyangombwa n’amakuru akenewe kugira ngo serivisi bazahabwa zirusheho kwihuta.
Abitabira iyi gahunda basabwe kwitwaza indangamuntu yabo y’umwimerere, kumenya nimero z’indangamuntu z’ababyeyi babo, mu gihe bazifite, ndetse n’iz’abo bashakanye ku bashatse.
Abatarafata indangamuntu basabwe kwitwaza kode bahawe mu gihe biyandikishaga.
NIDA yashimangiye ko serivisi yo gufotorwa ari ubuntu, bityo abaturage bakaba batagomba kugira amafaranga bishyura kugira ngo bafotorwe.
Ku bana batarageza ku myaka 16, iki kigo cyasobanuye ko bagomba guherekezwa n’ababyeyi babo cyangwa ababahagarariye bafite ububasha bwa kibyeyi, kugira ngo babafashe kwemeza imyirondoro yabo.
Abaturage batarigeze babarurwa basabwe kubanza kwegera ubuyobozi bw’imirenge babarizwamo kugira ngo bandikwe, mbere yo kwitabira ibikorwa byo gufotorwa.
Ku bafite amakuru y’imyirondoro akeneye gukosorwa, NIDA yabasabye kwitwaza ibyangombwa bigaragaza amakuru nyayo bifuza ko ashyirwa mu irangamimerere ryabo.
Isubukurwa ry’ibi bikorwa rije nyuma y’uko ku wa 8 Ukwakira 2026, NIDA yatangaje ko gahunda yo gufotora abaturage batarafotorwa kugira ngo bahabwe Indangamuntu Koranabuhanga isubitswe by’agateganyo.
Muri Kanama 2026, NIDA yari yatangaje ko abantu barenga miliyoni zirindwi bari bamaze gufotorwa mu rwego rwo kubategurira Indangamuntu Koranabuhanga.
Indangamuntu Koranabuhanga iri mu bikorwa bigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu gutanga serivisi z’irangamimerere, koroshya uburyo abaturage bamenyekanishamo imyirondoro yabo no kunoza serivisi zitandukanye bahabwa.
Gahunda nshya izatangira ku wa 17 Ugushyingo 2026 izaha amahirwe abaturage bari baracikanwe n’ibikorwa byabanje, kugira ngo na bo barangize ibisabwa mu kwitegura guhabwa e-Indangamuntu.
Biteganyijwe ko ibikorwa byo gufotora no kwemeza imyirondoro bizamara amezi abiri, bigasozwa ku wa 16 Mutarama 2027.





Ibitekerezo 0