Iki cyapa cyamanitswe ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, mu gace ka Enghelab Square, kari mu duce tunyuramo abantu benshi muri Tehran.
Kiriho ifoto ya Trump agaragara afashe ibyuma by’igororero, yubitse umutwe nk’umuntu ufunzwe, ndetse n’amagambo agira ati “We will kill Trump”, bisobanuye ngo “Tuzica Trump”.
Nk’uko ibiro ntaramakuru AFP byabitangaje, hafi y’aho hamanitswe ikindi cyapa kiriho amashusho ya Trump, Visi Perezida JD Vance, intumwa yihariye ya Amerika Steve Witkoff na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, bose bagaragazwa bafite mu maso huzuye amaraso n’imyenda yatanyaguritse.
Abaturage benshi bateraniye muri Enghelab Square bazunguza amabendera atukura, abandi bitwaje ibyapa byanditseho amagambo akangisha ko hazameneka amaraso.
Basabye ko hahorerwa Ayatollah Ali Khamenei, wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, wishwe mu bitero Amerika na Israel bagabye kuri icyo gihugu ku wa 28 Gashyantare 2026.
Mu kandi gace ka Tehran kitwa Tajrish Square, hanamuritswe ibishushanyo bigaragaza Trump aryamye hasi, mu maso huzuye amaraso, umuntu amutsikamiye umutwe n’ikirenge.
Iran ishinja ubutegetsi bwa Trump kugaba ibitero ku nyubako z’abasivili, birimo ishuri n’ahaberaga ubukwe, bigahitana abantu benshi.
Ibi bibaye mu gihe hakomeje imbaraga za dipolomasi zo guhuza Iran na Amerika mu biganiro bigamije gukumira ko intambara yakongera kubura.





Ibitekerezo 0