Mu kiganiro n’umunyamakuru wa TV1, Uwimana utari wambaye inkweto, yavuze ko yabayeho mu buzima bugoye kuva akiri umwana, kandi ko yagerageje gusaba ubufasha ariko asubizwa ko yacukijwe.

Mu bihangayikishije Uwimana harimo kuba ashaje adafite ubushobozi bwo kwiyubakira inzu ngo abe yashaka umugore.

Yagize ati “Kugeza uyu munsi nta bubasha mfite bwo kuba nazana umugore. N’abakabaye bamfasha bitabye Imana, ubu nta bariho. Kandi ndabizi inzu ya kino gihe kuyizamura irahenze, n’iyo nkwano.”

Umuturage w’i Kigoma yavuze ko Uwimana yabyirutse abana na nyina kuko se yapfuye kera, akaba yarakoresheje imbaraga z’ubusore mu kwita ku muryango we.

Ati “Ababyeyi bapfuye akiri umwana muto cyane. Yari yubatse, isenyuka atarongoye, acumbika mu nzu y’iwabo bamaze gusaza. Ubu nta bushobozi afite, ni umukene udashobora kwishakira umugore. Nta bundi burwayi tumuziho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, Hakuzimana Jean Baptiste, yavuze ko ubusanzwe bafasha abaturage kwifasha, bakabakurikirana kugira ngo bagire icyo bikorera.

Ati “Abandi bafite ibibazo by’imibereho itameze neza na bo bajye batwegera, niba batumvikanye mu midugudu badusange.”

Gitifu Hakuzimana yavuze ko mu murenge bari gukurikirana imiryango 1200 kugira ngo yivane mu bukene.

Uwimana Evariste yavuze ko abonye inzu n'inkwano, yashaka umugore