Uruhinja rwakuwemo ku wa 30 Ukwakira 2026, mu Mudugudu wa Rwinuma, Akagari ka Rango muri uwo Murenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Karangwa Jean Baptiste, yabwiye IGIHE ko amakuru y’ibanze agaragaza ko uwo mukobwa ashobora kuba yaranyoye umuti ukuramo inda igihe yari hafi kubyara, abo mu rugo batabizi. Akekwaho guhita ajugunya umwana mu musarani.

Karangwa yavuze ko inzego z’umutekano n’iz’ibanze zafatanyije n’abaturage mu gukura umurambo w’uruhinja mu musarani kugira ngo ushyingurwe, mu gihe iperereza rikomeje.

Yongeyeho ko uwo mukobwa ari kwitabwaho n’abaganga ku Kigo Nderabuzima cya Rango, nyuma yo kugira ibibazo by’ubuzima bivugwa ko byatewe n’umuti yanyoye no kubyara atabifashijwemo n’abaganga.

Uwo mukobwa akurikiranyweho ubwicanyi buturutse ku bushake.