Mu ijoro rya taliki ya 7 rishyira ku wa 8 Kanama 2025 nibwo umuzamu w'uyu muryango yasanzwe yishwe ndetse imyanya y'ibanga ya nyakwigendera bayangije.
Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu nzu yo mu rugo yo ku muturanyi wabo.
Inzego bireba zatangiye iperereza nyir'urugo, umugore we ndetse n'umuturanyi wabo bakunze batabwa muri yombi bakekwaho kwica nyakwigendera.
Icyaha cyabereye mu kagari ka Cyimana mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye.
Ku rwego rwa mbere urukiko rwisumbuye rwa Huye rwafashe icyemezo ko abaregwa bahamwa n'icyaha cyo kwica biturutse ku bushake bahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 25 kuri buri wese.
Abaregwa bose bajuririye igihano cy'igifungo bakatiwe.
Mu rubanza mu bujurire rwabaye ku wa 20 Ukwakira 2026, umuturanyi yemeye ko iwe hibwe gas itwawe na nyakwigendera barabimenya maze amukubita inkoni ku kibuno amusigira abo bareganwa arigendera bucyeye yumva ko nyakwigendera yapfuye agasaba ko yagabanyirizwa ibihano yakatiwe kuko atari we wishe nyakwigendera.
Nyir’urugo we avuga ko Atari abanye n'umugore we neza kuko bari bafitanye amakimbirane kandi umugore we yari ihabara ry’umuturanyi bareganwa banasangira amayoga bityo urupfu rwa rw’umuzamu rwabazwa umugore we ndetse n'umuturanyi wabo cyane ko we atari ahari agasaba ko yagirwa umwere.
Umuturanyi na we asaba ko yagirwa umwere kuko nta ruhare yagize mu rupfu rwa nyakwigendera.
Ubushinjacyaha buvuga ko umugore ubwe asobanura neza ko yakubise nyakwigendera ndetse umugabo we abizi by'umwihariko ku mutiranyi we yarikumwe n'umugore we ageze mu nzira aragaruka aza gufatanya n'abaregwa gukubita nyakwigendera byanaviriyemo urupfu.
Nyir’ugugo yongeye gusaba ijambo avuga ko uko gukubitwa kwa nyakwigendera kwabaye adahari yari mu kazi ke bigaragazwa n'amashusho yari kuri kamera zaho yakoreraga kandi ayo mashusho ahari kandi yasabye kenshi ko ayo mashusho yarebwa hakagaragazwa ukuri.
Umucamanza yahise asubika urubanza ategeka ubushinjacyaha ko bwabanza bukazazana ayo mashusho avugwa ko ahari akazabanza akarebwa.
Urubanza mu bujurire ruzakomeza mu kwezi k’Ugushyingo 2026.


Ibitekerezo 0