Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 9 Ugushyingo 2026, mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Mbazi mu Karere ka Huye.
Amakuru avuga ko nyakwigendera, Ingabire Joselyne, wari mu kigero cy’imyaka 35, yari yaravuye mu rugo rw’uwo bashakanye, ahungira kwa nyina kubera amakimbirane bari bafitanye.
Bikekwa ko umugabo we yamusanze aho yari yarahungiye, akamwica.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko bamenye amakuru y’ubu bwicanyi ku bufatanye n’abaturage ndetse n’inzego z’ibanze, bahita bihutira kugera aho byabereye.
Ati "Umwe mu bakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi, Polisi yamufashe iramufunga akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu karere ka Huye, iperereza rikaba ryatangiye."
CIP Kamanzi yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye ubu bwicanyi n’uko bwakozwe.
Polisi yasabye abaturage kwirinda ibikorwa byose bishobora guhungabanya ituze, amahoro n’umutekano, ibibutsa ko ibikorwa nk’ibyo ari ibyaha bihanwa n’amategeko.
Yashimangiye ko itazihanganira umuntu uwo ari we wese uzishora mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage.





Ibitekerezo 0