Aba bagore bitabiriye iri murikagurisha binyuze mu mushinga ADO-CBT wa ITC, ugamije guteza imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse bwambukiranya imipaka. Bamuritse ibicuruzwa bitandukanye birimo ibikomoka ku mata, imboga, imbuto, ubuki, imyenda n’ikawa.

Grace Ingabire ucuruza ubuki mu Karere ka Kayonza yavuze ko yabanje gushidikanya ku kwitabira iri murikagurisha, atekereza ko rigenewe ibigo binini gusa.

Ati “Mu ntangiriro nari mfite impungenge zo kwitabira iri murikagurisha. Nari ngiye no kureka kuza kuko numvaga ko imurikagurisha nk’iri rigenewe ibigo binini kandi bimaze igihe mu bucuruzi.”

Akomeza ati “Ariko kuryitabira byabaye kimwe mu bintu byagiriye akamaro cyane mu bucuruzi. Nabonye umukiliya wo muri Kenya watumije ibilo 70 by’ubuki, ndetse nunguka ibitekerezo bishya byo kongera agaciro ku bicuruzwa byanjye.”

Annet Muhorakeye ucuruza ikawa akanigisha kuyitegura muri Elite Cafe Training Centre, yavuze ko iri murikagurisha ryamuhaye amahirwe yo kubona abakiliya no gusobanukirwa ibisabwa kugira ngo ibicuruzwa bye bihabwe icyemezo cy’ubuziranenge.

Yasobanuye ko yahuriye n’umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) muri iri murikagurisha, akamumara impungenge yari afite ku bijyanye no gusaba icyo cyemezo.

Ati “Mbere yo kwitabira iri murikagurisha, natekerezaga ko kubona icyemezo cya S-Mark cya RSB byangora kuko ibikorwa byanjye byo guhugura abategura ikawa no kuyitunganya mbikorera ahantu hamwe. Ariko nahuye n’umukozi wa RSB ansobanurira ibisabwa, bituma ngira icyizere cyo gutangira kugisaba.”

Akomeza ati “Iri murikagurisha ryampaye n’amahirwe y’ubucuruzi kuko nahuye n’abantu batatu bamaze kwishyura amahugurwa yo gutegura ikawa. Hari n’abandi bagore bagenzi banjye bagaragaje ubushake bwo kuzana bene wabo n’inshuti zabo. Ibi byamfunguriye amahirwe yo kwagura ibikorwa byanjye binyuze mu bantu twamenyanye.”

Batangiye no gufashwa kugera ku masoko yo kuri interinet

Uretse kubafasha kwitabira imurikagurisha, ITC iteganya gufasha aba bagore kumenyekanisha ibicuruzwa byabo kuri interineti, kugira ngo babone abakiliya bo hanze y’amasoko basanzwe bakoreramo.

Umuhuzabikorwa ushinzwe ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga muri ITC, Christine Nyairo, yavuze ko gufasha abacuruzi kubona amasoko bisaba ibirenze kubaha aho bamurikira ibicuruzwa.

Ati “Gufasha abacuruzi kubona amasoko ni ukubashyiriraho inzira zibahuza n’abakiliya, abandi bacuruzi n’abafatanyabikorwa, kugira ngo bubake umubano kandi bagere ku masoko batari basanzwe bageraho. Iri murikagurisha ryahaye abagore amahirwe yo kwagura imikoranire, kumenyekanisha ibicuruzwa byabo no gutangira kwinjira ku isoko rigari rya Afurika y’Iburasirazuba.”

Nyairo yagaragaje ko ITC igamije kongerera aba bagore ubushobozi bwo kwagura ibikorwa byabo, guhangana ku masoko no kungukira mu bucuruzi bakora.

Umushinga ADO-CBT watangijwe mu Ukwakira 2024. Uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ugashyirwa mu bikorwa na ITC ku bufatanye na IOM, UNCDF na UNCTAD.

Uyu mushinga ugamije kugeza ubumenyi bw’ikoranabuhanga ku bacuruzi 150.000, gufasha abacuruzi 25.000 kubona serivisi z’imari, guhugura abantu 100 ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no gufasha amakoperative 50 kurikoresha mu bikorwa byayo.