Nko mu mwaka ushize gusa, Ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko ikawa yinjirije u Rwanda asaga miliyoni 139 z'Amadorali ya Amerika (miliyari 206 Frw), aturutse muri toni ibihumbi 29 zoherejwe mu mahanga.

Muri gahunda y’imyaka itanu yo guteza imbere ikawa ya NAEB, ijyana na Gahunda ya kabiri yo kwihutisha ubukungu (NST2), biteganyijwe ko mu mwaka wa 2029, ikawa izaba yinjiriza u Rwanda Miliyoni 192 z’Amadorali ya Amerika, avuye muri toni ibihumbi 32 zizaba zoherezwa ku isoko mpuzamahanga.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibihingwa gakondo birimo ikawa muri NAEB, Alexis Nkurunziza yabwiye IGIHE ko biteguye kugera kuri iyi ntego, hashingiwe ku buryo umusaruro w’ikawa ugenda wiyongera mu bwinshi no bwiza, ndetse no kwagura amasoko mpuzamahanga u Rwanda rwoherezaho ikawa.

Ati “Iyo turebye uko abantu b’ingeri zitandukanye barimo abahinzi n’abashoramari bari gutera no kwita ku ikawa, imbaraga Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri NAEB ikomeje gushyira mu bikorwaremezo na gahunda zo kwita ku bwiza ndetse no kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge mpuzamahanga, ndetse n’uko amasoko mpuzamahanga y’ikawa akomeje kwaguka; biratanga icyizere ko intego igihugu cyihaye muri mpera za NST2, izagerwaho. Icyo dusaba abari mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ikawa, ni ugukomeza kongera umusaruro ndetse n’ubwiza bwayo.”

Kwagura ubuso no gutera ingemwe nyinshi…

NAEB igaragaza ko mu ibarura riheruka ry’ikawa ryakozwe mu 2015, mu Rwanda habarurwaga hegitari ibihumbi 42 zihinzeho ibiti by’ikawa miliyoni 105.

Ubu hari gukorwa irindi barura ry’ikawa mu gihugu hose kugira hamenyekane neza ingano y’ubuso ndetse n’ibiti by’ikawa bihari.

Kugeza ku wa 13 Ugushyingo 2026 NAEB yatangaje ko usibye kuba mu gihugu hose imirimo yo gutera ikawa irimbanyije, mu turere twa Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo gusa, hatewe ingemwe z’ikawa ibihumbi 55 kuri hegitare 22.

Bamwe mu bahisemo gushora imari mu buhinzi bw’ikawa, bavuga ko bayibona nk’igihingwa gifite umwihariko n’amahirwe yo kubateza imbere.

Umushumba mu Itorero Angilikani-Diyoseze ya Shyogwe, Kabayiza Louis Pasteur, yavuze ko usibye hegitare 10 bamaze gutera muri Ruhango, bafite gahunda yo gukomeza kwagura ubuso buhinzeho ikawa, mu rwego rwo gufasha abakirisitu kwiteza imbere.

Ati “Nyuma yo gusanga 85% y’abakirisitu bacu babeshejweho n’ubuhinzi, kandi abenshi muri bo bakora ubuhinzi ngandurarugo gusa, twatekereje uko twabafasha kwiteza imbere, dusanga uyu mushinga wo guhinga ikawa wabafasha kubona amafaranga. Muri iyi sizeni gusa, twateguye ingemwe miliyoni. Ibihumbi 200 muri izo tuzazitera ku butaka bwacu bungana na hegitari 80, izindi tuzihe abaturage, kugira ngo na bo biteze imbere.”

Bikorimana Philemon, na we wahisemo gushora imari mu buhinzi bw’ikawa muri Gisagara. Yavuze ko kuba ikawa ari igihingwa gifite umwihariko mu bukungu, ndetse ikaba ifite n’isoko rigari.

Ati “Ni yo mpamvu nahisemo kuyishoramo imari. Usibye hegitari 12 tumaze gutera, dufite na gahunda yo gukomeza kwagura ubuso duhingaho ikawa.”

NAEB ivuga ko muri iyi sizeni ya 2026-2027 gusa, mu gihugu hose hateganyijwe guterwa ingemwe z’ikawa zisaga miliyoni 20, mu kwagura ubuso, hagamijwe kongera umusaruro.