Mamady Doumbouya yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Guinée (Feguifoot) ku wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026, nyuma y’amezi ane iri shyirahamwe riyoborwa n’ubuyobozi bw’inzibacyuho.

Uyu muyobozi mushya afite amazina ajya gusa n'aya Perezida wa Guinée, Gen Mamadi Doumbouya, ariko ni abantu babiri batandukanye.

Itandukaniro riri mu myandikire y’amazina yabo, aho Perezida w’igihugu yitwa Mamadi Doumbouya, mu gihe uwatorewe kuyobora umupira w’amaguru yitwa Mamady Doumbouya.

Ikinyamakuru RFI cyatangaje ko Mamady Doumbouya yatorewe kuyobora Feguifoot ku majwi 21 mu batoye 52, arusha amajwi atatu Antonio Souaré wamukurikiye, mu gihe Ibrahima Kalil Kaba yabaye uwa gatatu n’amajwi 13.

Ku myaka 34, Mamady Doumbouya abaye Perezida muto mu myaka kurusha abandi bose bayoboye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Guinée kuva ryashingwa.

Uyu mugabo usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Kugenzura Serivisi z’Iposita n’Itumanaho muri Guinée, yatorewe manda y’imyaka ine.

Yiyamamaje ahagarariye ihuriro ryitwa Rénovons le Football 224 (RF224), rigizwe n’abantu batandukanye barimo abacuruzi bakomeye muri icyo gihugu.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza, Doumbouya n’itsinda rye basezeranyije kuzana impinduka mu mupira w’amaguru wa Guinée, umaze imyaka myinshi uhura n’ibibazo byatumye udatera imbere uko bikwiye.

Mamady Doumbouya agiye kuyobora Feguifoot mu gihe igihugu cya Guinée kiyobowe na Gen Mamadi Doumbouya, bituma aba bagabo bombi bahurira ku mazina asa no kuba bayobora inzego zikomeye, umwe ku rwego rw’igihugu undi mu mupira w’amaguru.

Mamady Doumbouya yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Guinée
Mamadi Doumbouya ni Perezida wa Guinée