Portillo Paz yagabweho igitero ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, mu gace ka Río Hondo ko muri Zacapa. Yabanje kujyanwa kwa muganga afite ibikomere bikomeye, ariko nyuma aza gupfa.
Urupfu rwe rwemejwe n’ishyaka yabarizwagamo rya National Unity of Hope. Ni ryo ryatangaje ko uyu mudepite yitabye Imana nyuma yo kujyanwa mu bitaro kubera ibikomere yari yagiriye muri icyo gitero.
Perezida Arévalo yatangaje ko abapolisi batatu bo muri Polisi y’Igihugu baguye muri icyo gitero biciwe mu kazi. Yategetse inzego z’umutekano gukorana n’abashinjacyaha bari gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi, kugira ngo hamenyekane ababukoze.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Arévalo yashimangiye ko ibikorwa by’abagizi ba nabi bidakwiye kubangamira ubuzima n’umutekano by’abaturage ba Guatemala.
Ati “Ntituzemera ko urugomo rw’abagizi ba nabi rwigarurira ubuzima n’umutekano by’Abanya Guatemala.”
Kugeza ubu, abayobozi ntibaragaragaza icyatumye iki gitero kigabwa. Nta n’abantu baratangaza ko ari bo bakigizemo uruhare, mu gihe iperereza ku rupfu rw’uyu mudepite n’abapolisi batatu rikomeje gukorwa n’inzego zibishinzwe.
Ubu bwicanyi bubaye nyuma y’ibyumweru bigera kuri bitatu Juan Francisco Solórzano Foppa, wahoze ari umushinjacyaha ushinzwe kurwanya ruswa, arashwe akicirwa mu Murwa Mukuru wa Guatemala.





Ibitekerezo 0