Iki cyemezo Muhoozi yagitangaje ku wa 29 Ukwakira 2026, mu gihe inzego z’umutekano za Uganda zikomeje gushakisha Elwelu, uherutse gushinjwa kugira uruhare mu mugambi wo kwigomeka ku butegetsi.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Muhoozi yavuze ko guhera ubu nta musirikare uzajya azamurwa ku ipeti rya Général atabanje gukorerwa isuzuma ry’ubuzima bwo mu mutwe, hagamijwe kumenya uko ahagaze.

Ati “Guhera ubu, mbere y’uko umusirikare azamurwa ku ipeti rya Général muri UPDF, azajya abanza gusuzumwa ubuzima bwo mu mutwe kugira ngo hamenyekane niba nta kibazo afite. Ntitwifuza kongera kugira undi muntu umeze nka Elwelu.”

Yongeyeho ko guhera kuri uwo munsi, abasirikare bakuru bose bo mu Ngabo za Uganda (UPDF) bazajya bakorerwa ibizamini byo gusuzuma ubushobozi bw’imibiri yabo buri mwaka.

Umunyamakuru Andrew Mwenda, uzwiho kuba inshuti ya Général Muhoozi, yavuze ko Lieutenant Général Peter Elwelu yateguraga umugambi wo kwica Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, agamije gufata ubutegetsi.

Mu butumwa Mwenda yashyize kuri X kuri uwo munsi, yavuze ko bamwe mu bantu Elwelu yari yarinjije mu mugambi we batangaje ko yababwiye ko aramutse yishe Muhoozi, byamworohereza kwigarurira ubutegetsi bwa Uganda.

Mwenda yanavuze ko Elwelu yahungiye mu gace ka Teso, aho inzego z’umutekano zikomeje kumushakisha.

Ku wa 27 Ukwakira 2026, Général Muhoozi yari yatangaje ko inzego z’umutekano zataye muri yombi abasirikare barenga 20 bahoze bakorana na Lieutenant Général Elwelu, bakaba barimo gufasha mu iperereza.

Yatangaje kandi ko yambuye Elwelu ipeti rya Lieutenant Général, amumanura ku rya Private, ari ryo peti ryo hasi mu gisirikare.

Ku wa 29 Ukwakira, Muhoozi yongeye gutangaza ko inzego z’umutekano zabonye izindi ntwaro n’amasasu avuga ko Elwelu yari yarahishe ahantu hatandukanye.

Yanavuze ko umushoferi wa Elwelu yatawe muri yombi, ndetse n’imodoka ya nyuma yakoreshaga igafatirwa.

Muhoozi yihanangirije abantu bose bashobora gufasha uyu musirikare wahoze ari mu buyobozi bukuru bw’ingabo, avuga ko bazabihanirwa.

Lieutenant Général Peter Elwelu yabaye Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda kuva mu 2021 kugeza muri Werurwe 2024, nyuma yo gukora izindi nshingano zikomeye mu gisirikare, zirimo kuyobora Ingabo zirwanira ku butaka.

Yinjiye mu gisirikare mu 1987, aza kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bya gisirikare, birimo ibyabereye muri Somalia no mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa LRA.

Yayoboye kandi Diviziyo ya Kabiri y’Ingabo za Uganda hagati ya 2013 na 2017, mbere yo kugirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka mu 2017. Mu 2019, yazamuwe ku ipeti rya Lieutenant Général.

Elwelu yakomeje kuba umwe mu basirikare bakuru bazwi muri Uganda kugeza ubwo yavaga mu gisirikare mu 2025.

Elwelu ari guhigwa