Gen Muhoozi yabitangaje mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026, aho yanavuze ko urupfu rwa Sgt Robert rushobora kuba rufitanye isano n’ifatwa rya Gen Maj Abel Kandiho, wahoze ayobora Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI).
Yavuze ko yamenye amakuru y’urupfu rw’uwahoze ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda, ariko ko ibiro bye bitigeze bimenyeshwa iby’uwo muntu mbere y’uko yicwa.
Ati “Numvise ko hari uwahoze ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda uherutse kwicirwa muri iki gihugu. Mbere na mbere, ibiro byanjye ntibyigeze bimenyeshwa iby’uwo mugabo. Ndakeka cyane ko bamwe mu bagize RNC ya Kayumba ari bo babigizemo uruhare.”
Yakomeje agira ati “Ese baba barimo kwihorera kubera ifatwa rya Kandiho? Tuzamenya ukuri.”
Ibyo yatangaje bije mu gihe Polisi ya Uganda ikomeje iperereza rigamije kumenya abishe Sgt Robert n’impamvu yabyo.
Sgt Robert yari yaraciye amarenga y’ibibazo afitanye na RNC
Uretse ibyatangajwe na Gen Muhoozi, mbere y’uko apfa, Robert Kabera yigeze kugaragaza ko afitanye ibibazo n’abantu bo muri RNC.
Mu Ukwakira mu 2025, Robert Kabera yakoze ikiganiro cyatambutse kuri Youtube aho yumvishije abamukurikira amajwi ya Rugema Kayumba amushyiraho iterabwoba.
Uyu Rugema Kayumba ni mwishywa wa Kayumba Nyamwasa, ndetse yabaye mu Ngabo z’u Rwanda ariko aza gutoroka. Kuri ubu bombi bahuriye mu mutwe wa RNC.
Muri aya majwi, Rugema Kayumba yumvikana abwira Robert Kabera ati “Robert waraje turakwakira, nta muntu wari ufite icyo akugomba, waraje turagutabariza, turagutamika, turakurisha, genda ube imbwa, none ngo baragushaka, kuki se batakuvana iyo.”
Icyo gihe Robert Kabera yavuze ko mu byo Rugema Kayumba amuziza harimo ikiganiro yigeze gukora avuga ko akunda Perezida Kagame.
Ati “Uyu mugabo navuganye nawe rimwe ryonyine, ubwa kabiri yaje nabwo avuga ubusa ari uko yumvise ko navuze ngo nkunda Nyakubahwa Paul Kagame. Ubu koko u Rwanda ruzi ko aka kagabo kari kumpiga hano. Uyu niwe uri mu mutwe ukora ibikorwa byose bibi ashaka kugira ngo ampitanire hano.”
Kandiho yakoranye na Kayumba
Amagambo ya Gen Muhoozi yongeye gushimangira imigambi mibisha ya Kayumba Nyamwasa, wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, nyuma akaza guhunga igihugu, akaba umwe mu bashinze umutwe wa RNC.
Uyu mutwe umaze igihe ushinjwa ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, birimo gukorana n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu bihe byashize, urwego rwa CMI rwa Uganda, rwari ruyobowe na Gen Maj Abel Kandiho, rwagiye rushinjwa gukorana bya hafi na RNC mu bikorwa birimo gushaka abayoboke no gufasha abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Mu Ukuboza 2021, Gen Kandiho yagiriye uruzinduko muri Afurika y’Epfo, aho bivugwa ko yahuriye na Kayumba Nyamwasa mu ibanga.
Muri uko kwezi k’Ukuboza 2021, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Gen Kandiho ibihano by’ubukungu, imushinja kugira uruhare mu bikorwa bikomeye byo guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Amerika yatangaje ko mu gihe Kandiho yari ayoboye CMI, hari abantu batawe muri yombi, bagafungirwa ahantu hatazwi ndetse bagakorerwa iyicarubozo kubera ubwenegihugu bwabo cyangwa ibitekerezo byabo bya politiki.
Nubwo itangazo rya Amerika ritavugaga u Rwanda mu buryo butaziguye, ibyo birego byari bifite aho bihuriye n'ibyo u Rwanda rwari rumaze igihe rushinja CMI, by’umwihariko ku bikorwa by’ihohoterwa ryakorewe Abanyarwanda bafungiwe muri Uganda.
Ku wa 9 Nzeri 2026, Gen Maj Abel Kandiho yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda, hamwe na Brig Gen Charles Bakahumura, na we wahoze ayobora CMI.
Kandiho yafatiwe mu isambu ye iri mu Karere ka Gomba, hagati muri Uganda.
Mu makuru yatangajwe na Pulse Uganda, byavuzwe ko ifatwa ry’abo basirikare bakuru ryari rifitanye isano n’iperereza ku birego birimo gutanga amakuru y’ubutasi atari yo n’ibindi byaha bifitanye isano n’umutekano.
Nubwo Kayumba na Kandiho bakoranye, nta bimenyetso birashyirwa ahagaragara byerekana ko ifatwa rya Kandiho ryagize uruhare mu rupfu rwa Sgt Robert, nk’uko Gen Muhoozi abikeka.
Robert Kabera, wari ufite imyaka igera kuri 50, yasanzwe yapfuye ku wa 17 Ukwakira 2026, mu Mudugudu wa Luwala, mu gace ka Kammengo, mu Karere ka Mpigi muri Uganda.
Umurambo we wabonetse waciwe umutwe, bituma inzego z’umutekano za Uganda zitangiza iperereza rigamije kumenya abamwishe.
Amakuru yatangajwe na ChimpReports agaragaza ko ku wa 16 Ukwakira 2026, Kabera yari yavuye i Kampala agera mu gace ka Luwala, aho yari afite umuvandimwe witwa Victor Agaba.
Nyuma yo kugera muri ako gace, yagiye mu kabari kari hafi y'aho yari acumbitse, aza kuburirwa irengero mu masaha yakurikiyeho.
Umuvandimwe we yatangiye kumushakisha mu gitondo cyo ku wa 17 Ukwakira, nyuma aza kumenya ko hari umurambo wabonetse muri ako gace.
Yageze ahabonywe uwo murambo awumenya ashingiye ku nkovu Kabera yari afite ku gikumwe cy’iburyo no ku nkweto zari hafi aho.
Ku wa 19 Ukwakira 2026, Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Kituuma Rusoke, yatangaje ko iperereza ryatangiye, ndetse ko hari hakiri gushakishwa umutwe wa Kabera.
Yagize ati “Twamenye amakuru y'ubwicanyi bw'umugabo w'imyaka igera kuri 50, wasanzwe yaciwe umutwe. Kugeza ubu uwo mutwe nturaboneka, ariko umurambo we twarawubonye, tuwujyana ku bitaro bya Mulago.”
Polisi yatangaje ko ishobora kuba yarishwe mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira uwa 17 Ukwakira 2026, cyangwa mu rukerera rwo kuri uwo munsi.
Sgt Robert yari yaramenyekanye mu Rwanda nk’umuhanzi mu itsinda ry’umuziki ry’Ingabo z’u Rwanda, Army Jazz Band.
Mu Ugushyingo 2020, yavuye mu Rwanda ahungira muri Uganda, mu gihe yari akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umukobwa we.
Ageze muri Uganda, yaje kwiyunga n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, barimo abo mu ihuriro RNC rya Kayumba Nyamwasa.
Muri Gicurasi 2022, Kabera yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda, akekwaho ibyaha birimo gutunga no gucuruza intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyuma aza kurekurwa by’agateganyo.






Ibitekerezo 0