Ibi bibaye nyuma y’uko ibihugu birimo Danemark, Autriche, u Bugiriki, u Buholandi n’u Budage byemeranyije gutangiza gahunda y’igerageza yo kohereza mu Rwanda abimukira basabye ubuhungiro ariko ntibabwemererwe.

Amakuru yatangajwe na GB News agaragaza ko ibi bihugu bishobora kwifashisha bimwe mu bikorwaremezo byari byarateguwe mu Rwanda hagamijwe gushyira mu bikorwa amasezerano y’abimukira rwari rwaragiranye n’u Bwongereza.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Katherine Forster wa GB News, Badenoch yavuze ko icyemezo cyafashwe na Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Keir Starmer cyo guhagarika iyo gahunda cyari amakosa akomeye.

Yagize ati “Byari ikosa rikomeye cyane kuba iyi Guverinoma y’Ishyaka ry’Abakozi yarahagaritse gahunda y’u Rwanda. Ni gahunda twari twarashoyemo amafaranga menshi, none ibindi bihugu biri gukoresha bimwe mu byo twubatse.”

Badenoch yashinje Guverinoma iyobowe n’Ishyaka ry’Abakozi kutagira gahunda ifatika yo gukumira abimukira binjira mu Bwongereza banyuze mu nzira zitemewe, by’umwihariko abambuka mu gace ka Manche bakoresheje ubwato buto.

Yavuze ko kugabanuka k’umubare w’abimukira banyura muri iyi nzira bitaturutse ku ngamba zafashwe na Guverinoma iriho.

Imibare igaragaza ko muri uyu mwaka wa 2026, abantu hafi ibihumbi 24 bamaze kwambuka inzira ya Manche bakoresheje ubwato buto, bakaba baragabanutseho hafi 40% ugereranyije n’igihe nk’iki mu 2025.

Guverinoma y’u Bwongereza yo ivuga ko iri gabanuka rigaragaza ko ingamba yafashe zo guhashya imitwe y’abacuruza abantu zitangiye gutanga umusaruro, nubwo yemera ko hakiri byinshi byo gukora.

U Bwongereza bushobora kongera gutekereza kuri gahunda y’u Rwanda

Nubwo Guverinoma y’Ishyaka ry’Abakozi yahagaritse gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ikimara kugera ku butegetsi mu 2024, ntirakuraho burundu amahirwe yo kuzitabira gahunda nshya yateguwe n’ibihugu by’u Burayi.

Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yavuze ko bazakurikiranira hafi uko iyo gahunda izagenda, bakagira ibyo bigira ku byabaye mu gihe cyashize.

Ati “Tuzayikurikiranira hafi, tunigire ku byabaye mu bihe byashize.”

Yongeyeho ko u Bwongereza bukomeje gushaka uburyo bushya bwo guhangana n’abimukira binjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, harimo no gushyiraho ibigo byo kwakira abasubizwa mu bihugu byabo cyangwa ahandi.

Gahunda nshya y’ibihugu bitanu by’u Burayi itandukanye n’iyari yarateguwe n’u Bwongereza, kuko biteganyijwe ko buri gihugu kizabanza kohereza mu Rwanda abimukira bagera kuri 20 mu cyiciro cy’igerageza.

Ni mu gihe gahunda y’Aba-Conservateurs yari igamije kohereza mu Rwanda abimukira bose binjiraga mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ntibongere kwemererwa gusubirayo.

Gahunda ya Sunak yahagaritswe itaratangira

Mu gihe Rishi Sunak yari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Guverinoma ye yari yarashyizeho amategeko agaragaza ko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano, mu rwego rwo gukuraho inzitizi z’amategeko zari zaradindije gahunda yo kohereza abimukira i Kigali.

Indege za mbere zari ziteganyijwe guhaguruka mu Nyakanga 2024, ariko gahunda iza guhagarara nyuma y’amatora yabaye ku wa 4 Nyakanga uwo mwaka, yatumye Aba-Conservateurs batsindwa n’Ishyaka ry’Abakozi.

Guverinoma nshya ya Keir Starmer yahise isesa iyo gahunda, ivuga ko nta musaruro ufatika yari gutanga mu gukemura ikibazo cy’abimukira.

Mu gihe Aba-Conservateurs bari ku butegetsi, abimukira bane gusa ni bo bemeye kujya mu Rwanda ku bushake.

Badenoch avuga ko ishyaka rye rikomeje gushyigikira ingamba zikomeye zo kugabanya abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe, zirimo kuva mu Masezerano y’u Burayi arengera Uburenganzira bwa Muntu (ECHR), gukaza amategeko agenga visa no gukorana n’ibihugu by’u Burayi mu gusubiza abimukira aho baturutse.

Yashimangiye ko ishyaka rye ari ryo rifite gahunda yuzuye yo gukumira abimukira.

Umuyobozi w’Ishyaka ry’Aba-Conservateurs mu Bwongereza, Kemi Badenoch