Yabigarutseho ku wa 11 Ugushyingo mu nama ya COP31 iri kubera i Antalya, mu kiganiro cyo ku rwego rwo hejuru cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Gukoresha neza amahirwe atangwa n’ibikorwa bibungabunga ibidukikije: Ishoramari, imirimo n’iterambere ry’ubukungu kuri buri gihugu.”
Dr. Nsengiyumva yavuze ko binyuze mu gushyira mu bikorwa gahunda z’Igihugu zo guhangana n’ihinduka ry’ibihe no kwihutisha iterambere, byatumye hagabanywa ingufu zikoreshwa ku rugero rurenga megajoule miliyoni 41 n’imyuka ya CO₂ isohorwa ku rugero rurenga toni ibihumbi 30 buri mwaka.
Yagaragaje ko ibyavuye muri iyi gahunda byerekana inyungu inganda zishobora kubona binyuze mu gukoresha neza umutungo no kugabanya ihumana.
Ati “Ibyo twagezeho bigaragaza ko guteza imbere inganda zibungabunga ibidukikije bifite inyungu mu bucuruzi. Gahunda y’u Rwanda yo gukoresha neza umutungo no gukora mu buryo bugabanya ihumana ry’ikirere yafashije inganda n’ibigo bito n’ibiciriritse kugabanya ingufu bikoresha ku rugero rurenga megajoule miliyoni 41, n’imyuka bisohora ku rugero rurenga toni ibihumbi 30 za CO₂ buri mwaka, itanga ubwizigame bwa miliyoni 6,5 z’Amadolari nyuma yo gukuramo ikiguzi, ku ishoramari rya miliyoni eshanu z’Amadolari.”
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko u Rwanda rubona iterambere ry’inganda zibungabunga ibidukikije nk’amahirwe yo gukurura ishoramari no guhanga imirimo, ari na ko ruhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ati “Ku Rwanda, guteza imbere inganda zibungabunga ibidukikije ni ngombwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kandi ni amahirwe yo kwihutisha impinduka mu bukungu, gukurura ishoramari no guhanga imirimo iboneye.”
Yasobanuye ko izi ntego zishingiye ku Ngamba z’Iterambere Ribungabunga Ibidukikije no Kwihanganira Imihindagurikire y’Ibihe, Icyerekezo 2050 na gahunda y’Igihugu yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, NDC 3.0.
Mu nzego yagaragaje ko zirimo amahirwe menshi harimo ingufu zisubira, guteka hakoreshejwe ingufu zitangiza ibidukikije, ubwikorezi bukoresha amashanyarazi n’ubuhinzi burambye.
Harimo kandi ubukungu bushingiye ku kongera gukoresha no gutunganya ibyakoreshejwe, ndetse n’uburyo bwo gukonjesha bubungabunga ibidukikije. Yavuze ko byinshi muri ibi bihuye n’ibyihutirwa mu nama ya COP31.
Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko ibikorwa byo gukonjesha na byo birimo amahirwe y’ishoramari, mu gihe bikomeje gukenerwa ku rugero rwiyongera cyane ku Isi.
Yatanze urugero rw’Ivugurura rya Kigali ku Masezerano ya Montreal, agaragaza ko rishyizwe mu bikorwa mu buryo bwuzuye ryafasha kurinda Isi izamuka ry’ubushyuhe rigera kuri dogere 0,5 bitarenze mu 2100.
Yavuze ko ibyo byajyana no guhanga imirimo mu gukora ibikoresho byo gukonjesha no mu bikorwa byo kubika no gutwara ibicuruzwa bikenera ubukonje, asaba ko iri vugurura ryemezwa n’ibihugu byose kandi rigashyirwa mu bikorwa vuba.
Ku ruhande rw’u Rwanda, yagaragaje ko ingamba z’Igihugu zijyanye no gukonjesha, ibipimo ntarengwa by’imikorere myiza mu gukoresha ingufu n’uburyo bwo gutera inkunga imishinga biha abashoramari urufatiro rwo gushora imari muri uru rwego.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko kwagura inganda zibungabunga ibidukikije bisaba abafatanyabikorwa bafasha kugabanya ibyago by’ishoramari, kugira ngo imishinga yabyo ibashe kubona imari.
Mu buryo bwafasha harimo guhuza imari ituruka mu nzego zitandukanye, inguzanyo zitangwa hadashyizweho amananiza, ingwate n’imari ijyanye no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Ati “Turashishikariza abafatanyabikorwa mu iterambere n’ibigo by’imari kurenga ibyo biyemeje, bakajya mu bufatanye bufatika butanga inyungu zipimika mu bukungu, mu mibereho y’abaturage no mu kubungabunga ibidukikije.”









Ibitekerezo 0