Nsengimana, wahungiye muri Zaïre nyuma y'uko Ingabo za RPA-Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko bamwe mu bayobozi ba FDLR bagiye bacuruza abagore n'abakobwa, bakabaha abarwanyi b'imitwe ya Mai Mai n'abasirikare ba FARDC kugira ngo babafate ku ngufu.

Yasobanuye ko iryo hohoterwa ryakorwaga mu rwego rwo gushimangira umubano hagati y'abo barwanyi, gushaka amakuru y'ubutasi no kubona ubufasha mu bikorwa bya gisirikare.

Ati ‘‘Hakaba n’irindi tsinda ry’abakobwa bagiye bagurishwa na bamwe mu bayobozi bo muri FDLR, cyangwa bakabatanga mu bayobozi b’aba-Mai Mai n’abasirikare bo muri FARDC, kugira ngo nibura bazabashe kwigarurira imitima y’abo basirikare ba FARDC ndetse n’abo bayobozi, ndetse hanagamijwe n’uko ngo bazajya babaha amakuru.’’

Yakomeje ati ‘‘Umu-Mai Mai wifuje umukobwa, cyangwa umusirikare wa FARDC wifuje umukobwa aziranye n’umuyobozi runaka wo muri FDLR, kenshi hari abo banyuragaho bari bazi ko baborohereza muri ubwo buryo. Akamunyuraho akamubwira ngo ‘Ndifuza umukobwa runaka, nzamubona nte?’ Undi akamubwira ngo ‘uranshakira amafaranga angahe? Mpa amadolari ibihumbi bitanu, mpa amadolari igihumbi!.’’

Yagarutse ku ihohoterwa ryakorewe abagore mu ntambara zahuje FDLR na Mai Mai

Col (Demob) Nsengimana yavuze ko mu 2011 hadutse imirwano hagati ya FDLR n'imitwe ya Mai Mai, yatewe n'ibikorwa byo gusahura no kwica abaturage byashinjwaga abarwanyi ba FDLR.

Yasobanuye ko iyo mirwano yaguyemo abagore n'abana benshi, nyuma y'uko abarwanyi ba Mai Mai biyemeje kwihimura ku miryango y'abarwanyi ba FDLR.

Yagize ati ‘‘Ni intambara yaturutse ku bikorwa bibi Aba-FDLR bari bakoreye imiryango y’Aba-Mai Mai, harimo kubasahura amatungo, kubicira abantu, noneho Aba-Mai Mai aho bari hose muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, baza guterana biga uburyo bagomba kwirukana Aba-FDLR.’’

Yakomeje ati ‘‘Ariko biha intego y’uko utunze Umunyarwandakazi cyangwa usa na we, baba barabyaranye cyangwa batarabyaranye, agomba kubanza kumwica, utazamwica akaba ari we bazahana akaba ari we bica, kandi ko atagomba kumwica wenyine ko agomba kujyana n’abana babyaranye. Abanyarwandakazi bapfuye urw’urubozo bishwe n’Aba-Mai Mai muri icyo gihe.’’

Nsengimana yanagarutse ku bitero yavuze ko byagabwe n'abasirikare ba FARDC mu 2010, mu gace ka Mwima muri RDC, aho abagore n'abakobwa bakorewe ihohoterwa rikomeye, bamwe rikabaviramo urupfu.

Uko yavuye muri FDLR agataha mu Rwanda

Col (Rtd) Nsengimana Augustin ari mu batangiranye na FDLR, akaba yaragiye ahabwa inshingano zitandukanye mu buyobozi bwayo.

Yayoboye batayo mu gihe cy'imyaka 12 mu mitwe ya ALiR na FDLR, aba Umuyobozi Wungirije muri Réserve de Brigade ya FDLR. Mu 2015, ubwo yatahutse mu Rwanda, yari Umujyanama mu by'umutekano n'igisirikare muri Perezidansi ya FDLR.

Yavuze ko zimwe mu mpamvu zatumye afata icyemezo cyo kuva muri uwo mutwe zifitanye isano n'ibibazo umugore we yahuye na byo mu 2010, ubwo yari amaze kubyara akeneye ubuvuzi bwihariye butabonekaga aho bari batuye muri RDC.

Ibyo byatumye umugore we asaba uruhushya rwo kujya kwivuriza mu Rwanda.

Mu 2014, uwo mugore yasubiye muri RDC gusura Nsengimana, aza kongera gutaha mu Rwanda aherekejwe n'umugabo we.

Nsengimana yavuze ko kuva icyo gihe yatangiye gutakarizwa icyizere n'ubuyobozi bwa FDLR, bwakekaga ko kuba umugore we yari mu Rwanda byashoboraga gutuma agambanira uwo mutwe.

Yagize ati ‘‘Nagize ibyago bikomeye cyane, batangiye kuntakariza icyizere, ndetse bibatera impungenge baravuga ngo ‘Uriya muntu ufite umugore mu Rwanda ashobora kuzatugirira nabi. […] Bakavuga ngo ‘Wowe ko uri inyenzi, barakwica.’.’’

Yasobanuye ko nyuma yaho yatangiye gukurikiranwa n'abo yise ba maneko ba FDLR, bituma arambirwa ubuzima bwo mu mashyamba, afata icyemezo cyo gutaha mu Rwanda abifashijwemo n'Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri RDC (MONUSCO).

Yatashye mu 2015, ajyanwa mu Kigo cya Mutobo mu Karere ka Musanze, ahamara igihe ahabwa amasomo amufasha gusubira mu buzima busanzwe.

Nyuma y'amezi atandatu avuye muri icyo kigo, yahawe akazi mu Ishami ry'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) mu Karere ka Rubavu, binyuze mu mikoranire yacyo na Minisiteri y'Ingabo.

Col (Rtd) Nsengimana yasabye abayobozi ba FDLR gushyira intwaro hasi, bagatahuka mu Rwanda kuko, nk'uko abivuga, urugamba barwana nta mahirwe bafite yo kurutsinda.

Yasabye kandi abarwanyi bakiri bato muri uwo mutwe kudakomeza kwemera gukoreshwa n'abayobozi babo, mu gihe bo bafite imiryango ibayeho neza mu mahanga.

Ati ‘‘Babanze barebe aho imiryango y’abo bayobozi iri, babanze barebe uko imiryango y’abo bayobozi ibayeho, bo bafite abana bari kwirukankana mu mashyamba abandi barajyanye abagore babo mu bihugu byiza by’i Burayi, baboherereza amafaranga kuri ayo basahura, […], ndetse n’ayo bahabwa na FARDC yabahembye yabageneye, amafaranga menshi n’ubundi ajya mu mifuka y’abo ‘ba-commanders’.’’

Yabashishikarije kuva mu mashyamba bagataha mu Rwanda, kugira ngo batangire ubuzima bushya kandi bagire uruhare mu iterambere ry'igihugu cyabo.