Umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru muri Ethiopie yabwiye Reuters ibyerekeye iki cyemezo, ariko ntiyatangaza impamvu cyafashwe. Yasabye ko amazina ye atatangazwa kubera ko yavugaga ku kibazo cy’ububanyi n’amahanga gikomeye.
Sudani ishinja Ethiopie gushyigikira umutwe wa Rapid Support Forces (RSF), mu gihe Ethiopie ishinja Sudani gufasha inyeshyamba zo mu Ntara ya Tigray, iri mu majyaruguru yayo.
Ibi bihugu byombi bihakana ibyo bishinjanya. Uku gushinjanya kwateje impungenge z’uko intambara zombi zishobora guhuzwa, zikabyara indi yaguye mu Ihembe rya Afurika.
Ku Cyumweru, Guverinoma ya Sudani yatangaje ko yareze Ethiopie mu Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano no mu Kanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe Amahoro n’Umutekano.
Yayishinje kwemerera RSF gukoresha ubutaka bwayo mu kohereza drones z’ubwiyahuzi zigaba ibitero ku bikorwaremezo bya gisivili muri Sudani.
Umuvugizi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie ntiyahise asubiza Reuters yari yamusabye kugira icyo avuga kuri ibyo birego.
Ethiopie ihakana ko ifasha RSF mu ntambara yo muri Sudani, yatangiye muri Mata 2023. Imibare y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko iyi ntambara imaze gukura mu byabo abantu barenga miliyoni 14.
Ethiopie na yo yashinje Sudani, Misiri na Eritrea gushyigikira inyeshyamba zo muri Tigray zagabye ibitero ku ngabo za Leta muri Nzeri. Ibyo bihugu uko ari bitatu byarabihakanye.
Amjad Farid, umujyanama mu bya politiki n’ububanyi n’amahanga w’Inama y’Ubutegetsi y’Inzibacyuho ya Sudani, yavuze ko igihugu cye gikomeje gushimangira uburenganzira bwo kurinda ubutaka bwacyo, ariko kigashaka kwirinda intambara yeruye na Ethiopie.
Ati “Guverinoma ya Sudani ikomeje gushimangira uburenganzira bwayo bwo kurinda ubutaka bwayo. Icyakora, irakora ibishoboka byose kugira ngo yirinde intambara yeruye na Ethiopie.”





Ibitekerezo 0