Amakuru ya mbere yatangajwe n’inzego z’ubuyobozi yavugaga ko hapfuye nibura abantu 30. Nyuma Perezida w’ubuyobozi bw’Akarere ka Castilla-La Mancha, Emiliano García-Page, yatangaje ko bageze kuri 32.

CNN yanditse ko abapfuye ari 64.

Abatabazi bakomeje gushakisha no gukura abantu mu bisigazwa bya gari ya moshi. Uwavuganye na CNN yavuze ko umubare w’abapfuye ushobora gukomeza kwiyongera, mu gihe ibikorwa by’ubutabazi byari bigikomeje aho yabereye.

Bamwe mu barokotse basobanuye ko kugongana kw’izo gari ya moshi kwatumye abagenzi bava mu byicaro byabo bakajugunywa hejuru. Umwe mu bagore barokotse yavuze ko na we yavuye mu cyicaro kubera imbaraga z’impanuka, ashima ubutabazi yahawe.

Imodoka nyinshi zitwara indembe n’iz’inzego z’ubutabazi zerekeje mu Mujyi wa Urda, uri hafi y’aho impanuka yabereye. Abakozi ba Croix-Rouge bakiriraga inkomere mu kigo cy’imikino cyo muri uwo mujyi, bagatanga ubufasha bw’ibanze ku bari bahagejejwe.

Nyuma y’impanuka, ingendo za gari ya moshi zihuta zihuza agace ka Madrid na Andalusia zahagaritswe. Abanyamakuru ba CNN bari aho yabereye bagaragaje ko hari ibikorwa byinshi by’ubutabazi, mu gihe abagenzi bakomezaga gukurwa ahabereye impanuka.

Urwego rw’umutekano rwa Guardia Civil rwafunguye ibiro bine byo gufasha kumenya imyirondoro y’abaguye muri iyo mpanuka. Ibyo biro biri i Madrid, muri Andalusia, Córdoba na Toledo. Imiryango y’ababuze ababo yasabwe kubyegera kugira ngo ifashe kwihutisha icyo gikorwa.

Uru rwego rwanatangaje ko ruzafata ibipimo by’uturemangingo ndangasano tw’abo mu miryango y’abahohotewe, bizifashishwa mu kumenya abapfuye. Ubuyobozi bwa Castilla-La Mancha bwasabye abaturage gutanga amaraso mu Mijyi ya Alcázar de San Juan, Ciudad Real na Toledo.

Guverinoma ya Espagne yatangaje ko Minisitiri w’Intebe, Pedro Sánchez, ajya i Urda gushyigikira abari gukora ubutabazi no kwihanganisha abagizweho ingaruka n’imiryango yabo. Yagaragaje ko kwita ku bahuye n’impanuka no guhuza ibikorwa by’inzego zitandukanye ari byo byihutirwa.

Iyi ni impanuka ya gatatu ikomeye ya gari ya moshi ivuzwe muri Espagne mu 2026. Muri Mutarama, izindi ebyiri zihuta zagonganiye hafi ya Adamuz, zihitana abarenga 40. Nyuma y’iminsi mike, indi gari ya moshi yataye inzira hafi ya Barcelona.

Impanuka ya gari ya moshi ebyiri zagonganye yahitanye benshi