Ku wa 8 Ukwakira 2026, ni bwo bamwe mu bayobozi ba ‘Ejo Heza’ berekeje mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Masaka, bahuriza hamwe abakuze n’abakiri kugira ngo baganire ku byiza byo kwiteganyiriza.

Icyo gihe hakozwe amatsinda arimo urubyiruko ndetse n’abakiri bato bo muri uwo murenge, urubyiruko rukagaragariza abakuze imbogamizi ziri mu kwizigamira, ndetse n’abakuze bakabereka impamvu ari ngombwa.

Ntirenganya Janvier uri mu rubyiruko rwaganirijwe, yashimye iyi gahunda kuko yaberetse neza aho bagana, ko hakomeye kurenza aho bari uyu munsi. Yemeye agiye guhinduka akibeshaho uyu munsi atekereza no kuri ejo hazaza.

Ati “Ikiganiro twagize uyu munsi cyatwunguye ubumenyi kuko akenshi iyo duhuye nk’urubyiruko gusa ntitumenya neza ahazaza. Ubwo rero twahuye n’abari mu bihe turi kujyamo, twumva neza akamaro ko guteganyiriza aho tugana.”

“Ejo twagira indwara zikeneye kuvuzwa, twakenera kurya neza nk’uko byahoze tukiri bato tukabaho neza. Ntabwo bishoboka rero mu gihe amafaranga tubona uyu munsi tuyarya tukayamara.”

Mugabowishema Elie uhagarariye umuryango witwa Nsindagiza urimo abakuze, yabwiye abato ko imbaraga bafite uyu munsi bakwiriye kuzikoresha bateganyiriza ejo hazaza.

Ati “Uyu munsi urubyiruko rufite intege zo gukora imirimo itandukanye, ariko mu myaka iri imbere bazaba bangana natwe kandi bagikeneye kubaho. Kwiteganyiriza ni cyo kizaba ari cyo gisubizo.”

“Si ngombwa ko bazigama menshi, ahubwo kubikora inshuro nyinshi ni byo bitanga ibisubizo, kandi Ejo Heza yarabyoroheje ku buryo wakwiteganyiriza n’iyo waba nta kazi gahoraho ufite.”

Umuyobozi ushinzwe guhanga ibishya muri Ejo Heza, Mugisha Brian, yagaragaje ko ubu buryo buzafasha mu gukora ubukangurambaga kuri benshi bakitabira gahunda ya Ejo Heza bazi n’impamvu yayo.

Ati “Akenshi imbogamizi tukibona muri gahunda ya Ejo Heza ni uko urubyiruko rutabyumva neza. Abakuze nibahura n’abato bakaganira, bizatuma imyumvire ihinduka, hanyuma abiteganyiriza biyongere.”

Gahunda ya Ejo Heza yatangiye mu 2018. Kuva icyo gihe abarenga miliyoni 4,3 bamaze kwiyandikisha, kandi banizigamira agera kuri miliyari 53,7 Frw.

Muri rusange muri EjoHeza harimo miliyari 79,5 Frw, ziri mu mutungo mbumbe w’ikigega, harimo inyungu n’inkunga ya Leta.

Ejo Heza yasobanuriye abato n'abakuze ibyiza byo kwitegayiriza kugira ngo ababyitabira biyongere
Ejo Heza yasobanuriye abato n'abakuze ibyiza byo kwitegayiriza kugira ngo ababyitabira biyongere
Abato n’abakuze beretswe ko kuganira ku kwiteganyiriza buzamura imyumvire y'abatabikozwa
Abato n’abakuze beretswe ko kuganira ku kwiteganyiriza buzamura imyumvire y'abatabikozwa