Mu Burasirazuba bwo Hagati, umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati ya Israel na Iran.

IGIHE yabateguriye icyegeranyo cy’amakuru y’ingenzi ari kuvugwa hirya no hino ku Isi.

Abanduye Ebola muri RDC barenze ibihumbi 12

Imibare yatangajwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kane, igaragaza ko abantu 12.021 bamaze kwandura Ebola, mu gihe 5.904 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

Iki cyorezo cyagaragaye muri Gicurasi mu 2026 mu Ntara ya Ituri, kimaze gukwirakwira mu ntara umunani muri 26 zigize icyo gihugu.

Giterwa n’ubwoko bwa virusi ya Ebola bwitwa Bundibugyo, butarabonerwa urukingo cyangwa umuti.

Intambara n’amakimbirane by’urudaca muri RDC ndetse n’ubushobozi buke bw’inzego z’ubuzima hamwe no gutinda gutahura abanduye biri mu bikomeje kudindiza ibikorwa byo kurwanya iki cyorezo.

Africa CDC yagaragaje ko 15% gusa by’abandura ari abari basanzwe bakurikiranwa kubera guhura n’abarwayi. Kuri iyi nshuro, iki cyorezo gifatwa nk’icya kabiri kije mu buryo bukomeye mu mateka yacyo, nyuma y’icyibasiye Afurika y’Iburengerazuba hagati ya 2014 na 2016.

Trump agiye gushyiriraho imisoro mishya abafatanyabikorwa 14 mu bucuruzi

Ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bwatangaje umushinga wo gushyiraho imisoro mishya ku bicuruzwa bituruka mu bihugu, imiryango n’abafatanyabikorwa 14 y m,u by’ubukungu, mu rwego rwo kurengera inganda zo muri Amerika.

U Bushinwa bushobora gushyirirwaho umusoro wa 20%, ushobora kuzamurwa ukagera kuri 40% mu gihe amasezerano y’ubucuruzi bufitanye na Amerika yaba adakomeje kubahirizwa.

Ibicuruzwa bituruka mu Buyapani, Koreya y’Epfo, Taiwan, u Busuwisi n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi biteganyirijwe gushyirirwaho umusoro wa 15%.

Washington ishinja u Bushinwa gufasha inganda zabwo gukora ibicuruzwa byinshi birenze ibikenewe ku isoko, bikagurishwa ku biciro bibangamira izindi nganda.

U Bushinwa bwahakanye ibyo bushinjwa. Biteganyijwe ko iyi misoro itazatangira gukurikizwa mbere y’ibiganiro bizaba ku wa 25 Mutarama 2027 nk’uko Reuters yabitangaje.

Elon Musk azaha buri mwana wo muri Amerika imigabane ibiri muri SpaceX

Umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk, yatangaje ko buri mwana wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azahabwa imigabane ibiri mu kigo cya SpaceX.

Umugabane umwe uzatangwa na SpaceX, undi utangwe na Musk ubwe. Agaciro k’iyi migabane yose kabarirwa muri miliyari 18$.

Amerika ifite abana bagera kuri miliyoni 72 bari munsi y’imyaka 18, mu gihe umugabane umwe wa SpaceX wabarirwaga agaciro ka 127,44$ ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2026.

Biteganyijwe ko imigabane itangwa na SpaceX izatangwa mu Ukuboza 2026, mu gihe iya Musk izatangwa muri Kamena 2027.

SpaceX yatangaje ko izifashisha konti zizwi nka ‘Trump Accounts’, zashyiriweho gufasha abana bo muri Amerika kugira ishoramari bakiri bato.

Kim Jong Un yasabye ko Koreya ya Ruguru yongera intwaro kirimbuzi

Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yasabye ko igihugu cye cyongera ubushobozi bwo gukora intwaro kirimbuzi no kuzifashisha mu bikorwa bitandukanye bya gisirikare.

Yabitangaje ku wa Gatatu ubwo yasuraga inganda zikora ibikoresho byifashishwa mu gukora intwaro kirimbuzi n’ibigo bikorerwamo ubushakashatsi kuri zo.

Kim Jong Un yavuze ko igihugu cye kidashobora gusubira inyuma ku cyemezo cyo gutunga intwaro kirimbuzi, ashinja Amerika n’ibihugu bifatanyije guteza umutekano muke mu karere.

Ibi abitangaje nyuma y’uko Perezida Donald Trump agaragaje ubushake bwo kongera kugirana ibiganiro na we, ubwo aheruka mu Bushinwa, ariko ntibabonane.

Minisiteri y’Ingabo ya Koreya y’Epfo yatangaje ko ihangayikishijwe n’umugambi wa Pyongyang, isaba Koreya ya Ruguru kubahiriza imyanzuro y’Akanama k’Umutekano ka Loni.

Israel yishe umwe mu bayobozi ba Hamas, Iran itanga umuburo ku bihugu bituranye na yo

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu na Minisitiri w’Ingabo, Israel Katz, batangaje ko igisirikare cy’igihugu cyabo cyishe Khaled Abu Nada, umwe mu bayobozi ba Hamas, mu gitero cyagabwe muri Gaza.

Abu Nada yari ashinzwe ibijyanye n’ubukungu n’uburezi mu buyobozi bwa Hamas muri Gaza.

Netanyahu na Katz batangaje ko Israel izakomeza guhiga abayobozi b’uwo mutwe, bashimangira ko nta n’umwe muri bo uzasigara atagezweho.

Hagati aho, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Hamid Reza Haji Babaei, yavuze ko igihugu cye gikwiye kubangamira iyoherezwa rya peteroli mu bindi bihugu byo mu karere, mu gusubiza ibihano by’ubukungu bya Amerika.

Ihuriro ry’ingabo riyobowe na Arabie Saoudite na ryo ryatangaje ko ryaburijemo ibitero by’umutwe w’Aba-Houthi wo muri Yemen, byari byerekejwe ku murwa mukuru Riyadh no mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ibitero bya Israel bikomeje gushegesha Gaza, bidasize abari inkingi mwikorezi mu mutwe wa Hamas

Iran iri kubaka ikigo kinini munsi y’ubutaka

Amashusho mashya yafashwe n’ibyogajuru yagaragaje ko Iran iri kwihutisha imirimo yo kubaka ikigo kinini munsi y’ubutaka, mu gace k’imisozi ka Behjatabad.

Ikigo cy’ubushakashatsi ku bumenyi n’umutekano mpuzamahanga, Institute for Science and International Security, cyagaragaje ko iyi mirimo imaze amezi menshi ikorwa ku muvuduko udasanzwe.

Iki kigo kiri kubakwa hagati y’ahari ibigo bya Isfahan na Natanz, bizwiho gukorerwamo ibikorwa bijyanye na gahunda ya Iran y’ingufu za nucléaire.

Imirimo yo gutunganya aho iki kigo cyubakwa yatangiye mu Ukuboza 2025. Amashusho mashya agaragaza ko hari kubakwa uruzitiro rw’iki kigo.

Abashakashatsi bavuga ko hari ibimenyetso bituma bakeka ko iki kigo gishobora kuzakorerwamo ibikorwa bya gisirikare nubwo nta gihamya iraboneka y’uko gifitanye isano na gahunda ya Iran yo gukora intwaro kirimbuzi.

Hifashishijwe amashusho yafashwe n'icyogajurukugira ngo hamenyekane iby'iki kigo Iran iri kubaka kibuno mpa amaguru