Dr Nsanzabaganwa yahawe izi nshingano hamwe na Nikiwe Tanga usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amategeko muri MTN Group Fintech, ndetse na Monzer Ali, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda.

Ibi byatangajwe mu itangazo Mobile Money Rwanda Limited yashyize ahagaragara ku wa 16 Ugushyingo 2026, igaragaza ko aba bayobozi batatu bashyizwe mu Nama y’Ubutegetsi yayo mu cyumweru cyabanje.

Iyi sosiyete yatangaje ko kongera aba bayobozi mu Nama y’Ubutegetsi bigamije kurushaho kunoza imiyoborere, guteza imbere udushya mu ikoranabuhanga, kwagura serivisi z’imari no gushyigikira iterambere rirambye ry’ibikorwa byayo.

Aba bayobozi bazakorana n’abandi bagize Inama y’Ubutegetsi iyobowe na Shivon Byamukama, kugira ngo iyi sosiyete ikomeze kwagura ibikorwa byayo no kugira uruhare mu iterambere rya serivisi z’imari zishingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda.

Dr Nsanzabaganwa afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 25

Dr Monique Nsanzabaganwa ni impuguke mu by’ubukungu, ufite ubunararibonye bw’imyaka irenga 25 mu bijyanye no gushyiraho politiki z’ubukungu, kuvugurura urwego rw’imari, imicungire y’ibigo by’imari n’ubufatanye mu bukungu hagati y’ibihugu.

Kuri ubu ni Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Ishoramari muri Afurika, Africa Strategic Investment Alliance (AfSIA).

Mbere yaho, yabaye Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, umwanya yatorewe mu 2021.

Mu Rwanda, Dr Nsanzabaganwa yakoze imirimo itandukanye mu buyobozi bukuru bw’igihugu, irimo kuba Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), aho yakoze kuva mu 2011 kugeza mu 2021.

Yanabaye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda ndetse n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi ry’Ubukungu.

Mu gihe yari muri Banki Nkuru y’u Rwanda, yagize uruhare mu gushyiraho amategeko n’amabwiriza byafashije ibigo by’itumanaho kwinjira mu bikorwa byo kwishyurana no gutanga serivisi z’imari hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibi byagize uruhare mu kwagura serivisi z’imari mu Rwanda, by’umwihariko izitangwa hakoreshejwe telefoni zigendanwa.

Dr Nsanzabaganwa afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) n’iy’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Bukungu, yakuye muri Kaminuza ya Stellenbosch yo muri Afurika y’Epfo.

Iyi kaminuza yanamuhaye impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro mu bijyanye n’ubucuruzi.

Mobile Money Rwanda Limited igaragaza ko ubunararibonye bwe mu bukungu n’imicungire y’urwego rw’imari buzafasha iyi sosiyete gukomeza kugeza serivisi z’imari ku Banyarwanda benshi.

Nikiwe Tanga washyizwe muri iyi Nama y’Ubutegetsi asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amategeko muri MTN Group Fintech.

Afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 20 mu bijyanye n’itumanaho, amategeko, ikoranabuhanga mu by’imari no guteza imbere ubucuruzi.

Ni umunyamategeko wemerewe gukorera mu Rukiko Rukuru rwa Afurika y’Epfo, akaba afite impamyabumenyi mu by’amategeko yakuye muri Kaminuza ya Fort Hare n’iy’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Micungire y’Ubucuruzi (MBA) yakuye muri Henley Business School.

Undi winjiye muri iyi Nama y’Ubutegetsi ni Monzer Ali, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda.

Ali afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 24 mu rwego rw’itumanaho, irimo 22 amaze akorera ibigo bitandukanye bya MTN Group.

Mbere yo kugirwa Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, yayoboye MTN South Sudan, ndetse yanabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga n’Amakuru muri MTN Uganda.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Mobile Money Rwanda Limited, Shivon Byamukama, yavuze ko kongeramo aba bayobozi ari intambwe ikomeye mu kubaka ubuyobozi bufite ubushobozi n’ubunararibonye butandukanye.

Yagize ati “Ishyirwaho rya Nikiwe Tanga, Dr Monique Nsanzabaganwa na Monzer Ali rigaragaza ubushake bwacu bwo kubaka Inama y’Ubutegetsi ikomeye, irimo abantu bafite ubunararibonye butandukanye kandi bareba kure. Ubumenyi n’ubushobozi bwabo bizadufasha kurushaho kunoza icyerekezo cyacu n’imiyoborere.”

Byamukama yavuze ko ubunararibonye bw’aba bayobozi buzafasha iyi sosiyete gukomeza kwagura ibikorwa byayo, kuzana udushya no kongera umubare w’abaturage bagerwaho na serivisi z’imari.

Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Limited, Chantal Kagame, na we yavuze ko bishimiye kwakira aba bayobozi bashya, cyane ko binjiye mu Nama y’Ubutegetsi mu gihe iyi sosiyete ikomeje kwagura ibikorwa byayo.

Yagize ati “Twishimiye kwakira Nikiwe Tanga, Dr Monique Nsanzabaganwa na Monzer Ali mu Nama y’Ubutegetsi ya Mobile Money Rwanda Limited. Uburambe bwabo mu buyobozi, ubumenyi butandukanye bafite n’ubushake bahuriyeho bwo guteza imbere ikoranabuhanga no kugeza serivisi z’imari kuri bose, bije mu gihe cy’ingenzi mu rugendo rwacu.”

Chantal Kagame yashimangiye ko aba bayobozi bazagira uruhare mu kunoza imiyoborere y’iyi sosiyete, gushyiraho ingamba nshya no gukomeza gutanga serivisi z’imari zifasha abaturage n’ibigo by’ubucuruzi.

Jean Philbert Nsengimana…..

Undi winjiye mu Nama y'Ubutegetsi ya Mobile Money Rwanda Ltd ni Jean Philbert Nsengimana.

Jean-Philbert Nsengimana asanzwe ari Umujyanama Mukuru mu by’Ikoranabuhanga mu Kigo cya Afurika gishinzwe Kurwanya no Gukumira Ibyorezo (Africa CDC). Mbere yaho, yari Umuyobozi Mukuru wa Commons Project muri Afurika, aho yakoraga agamije kubyaza umusaruro ubushobozi bw’ikoranabuhanga n’amakuru mu nyungu rusange. Ni umwe mu bagize inama z’ubutegetsi z’imiryango itandukanye, irimo Alliance for Affordable Internet, abereye Perezida w’Icyubahiro, Place Fund, i4Policy, Startup Genome na Future State.

Nsengimana yakoze mu nzego za Leta, mu rwego rw’iterambere mpuzamahanga no mu bikorera. Mu mirimo aheruka gukora harimo kuba Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho mu Rwanda. Muri iyo manda, yagize uruhare rw’ingenzi mu gushyiraho Smart Africa Alliance na YouthConnekt Africa, imiryango ibiri ikorera ku rwego rwa Afurika, igamije kwihutisha impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga no kongerera urubyiruko ubushobozi.

Mbere yo kwinjira muri Guverinoma, Nsengimana yari Umuyobozi wa Voxiva mu Rwanda, aho yayoboye ibikorwa byo gutegura no gushyira mu bikorwa uburyo bw’ikoranabuhanga bukoresha telefoni zigendanwa. Bwafashije Guverinoma y’u Rwanda kwagura neza gahunda zikomeye z’ubuzima rusange ku rwego rw’igihugu, zirimo izo kurwanya VIH/SIDA no gukurikirana indwara. Mbere yo kujya muri Voxiva, yari Umuhuzabikorwa wa Development Gateway Foundation muri Afurika, aho yagejeje mu bihugu 15 uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gucunga inkunga zemewe zigenewe iterambere n’amasoko ya Leta.

Nsengimana afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu miyoborere ya Leta yakuye muri Harvard Kennedy School of Government, impamyabumenyi ya MBA mpuzamahanga mu ikoranabuhanga mu itumanaho, impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu buhanga bwo gukora porogaramu za mudasobwa n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bumenyi bwa mudasobwa.

Mobile Money Rwanda Limited yashinzwe ku wa 27 Mata 2021, nk’ishami rya MTN Rwanda rishinzwe gutanga no gucunga serivisi z’imari zikorwa hifashishijwe telefoni.

Kugeza ubu, iyi sosiyete ifite abakiliya bagera kuri miliyoni 6,4, aba-agents barenga ibihumbi 75 ndetse n’abacuruzi barenga ibihumbi 700 bakoresha uburyo bwa MoMoPay.

Mu bikorwa byayo harimo kohereza no kwakira amafaranga, kwishyura ibicuruzwa na serivisi, kubitsa no kugurizwa amafaranga binyuze muri MoKash, serivisi ya K’avance, amakarita y’ikoranabuhanga ya MoMo ndetse no kwishyura ingendo zo mu modoka zitwara abagenzi hakoreshejwe Tap&Go.

Iyi sosiyete inafasha abakiliya kwishyura fagitire no kohereza cyangwa kwakira amafaranga hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu.

Ubuyobozi bwayo bugaragaza ko kongera abantu bafite ubunararibonye mu Nama y’Ubutegetsi bizafasha kurushaho kunoza imikorere yayo, mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga no kwagura serivisi z’imari ku baturage bose.