Ni amakuru yagiye hanze nyuma y’uko DJ Lamper asangije abamukurikira kuri Instagram ifoto ari kumwe n’uyu mukobwa, bombi basa n’abari mu bihe byiza by’urukundo.

Iyi foto DJ Lamper yayiherekesheje amagambo agira ati ‘Urukundo rw’ubuzima bwanjye’. Ubutumwa bwumvikanisha ko uyu mukobwa afite umwanya wihariye mu buzima bwe.

Nubwo atatangaje amazina y’uyu mukobwa cyangwa ngo agire byinshi avuga ku mubano wabo, iyi foto yahise ishimangira ko uyihebeye uyu mukobwa bakunze no kugaragara bari kumwe mu birori bitandukanye.

DJ Lamper ni umwe mu ba DJ bagenda bagira izina rikomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda, by’umwihariko mu njyana ya Afro House, Amapiano n’izindi zicurangwa mu tubyiniro.

Uyu musore ufite inkomoko mu Butaliyani no mu Rwanda, atuye i Kigali aho amaze kugira uruhare mu guteza imbere umuziki w’iki gihe. 

DJ Lamper umaze kuzamura izina rye mu muziki w’u Rwanda avuka kuri Se w’Umutaliyani na Nyina w’Umunyarwandakazi.

Uyu musore wari umaze imyaka ine atangiye kwiga ibyo kuvanga imiziki, mu  2018 nibwo yarangije Kaminuza mu bijyanye n’Ubukereragundo icyakora afata icyemezo cyo gukomeza ibijyanye no kuvanga imiziki.

Kuva icyo gihe DJ Lamper wari warubatse izina yagiye ataramira ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Milan.

Kuva yamenya ubwenge, mu 2020 nibwo bwa mbere DJ Lamper yari agarutse mu Rwamubyaye aha akaba yari aherekejwe n’umubyeyi we.

Mu gihe bari mu Rwanda icyorezo cya Covid-19 cyarahabahejeje bahamara amezi umunani mu buryo butateguwe.

Nyuma y’imyaka itatu DJ Lamper yaje gufata icyemezo cyo kwimukira mu Rwanda, aho akorera ibikorwa bitandukanye birimo kuvanga imiziki ari na byo byatumye aba ikimenyabose.

DJ Lamper n'umukunzi we ntabwo bakunze gusigana mu birori binyuranye
'Urukundo rw'ubuzima bwanjye', DJ Lamper yatomoye inkumi y'i Kigali yamutwaye umutima