Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2026, amakuru agahamya ko nubwo uyu mubyeyi yari arwaye atari arembye.
Urupfu rwe rubaye mu gihe umukobwa we, DJ Brianne, amaze igihe gito yimukiye muri Canada, aho yerekeje gukomereza ubuzima bwe no gukora ibikorwa bitandukanye bijyanye n’umwuga wo kuvanga imiziki.
DJ Brianne ni umwe mu bagore bazwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, by’umwihariko mu kuvanga imiziki no mu itangazamakuru.
Yatangiye kumenyekana cyane mu myaka ishize, abikesha ubuhanga bwe mu kuvanga imiziki, ibikorwa by’imyidagaduro ndetse n’uburyo akoresha imbuga nkoranyambaga.
Uretse ibikorwa bye mu myidagaduro, DJ Brianne azwi no mu bikorwa byo gufasha abatishoboye binyuze mu muryango yashinze ugamije gufasha abana bo mu buzima bwo ku muhanda kubona uburere n’amahirwe yo kwiga.
Mu bihe bitandukanye, DJ Brianne yagiye agaragaza ko umuryango we ugira uruhare mu buzima bwe. Muri Kamena 2024, ubwo yabatizwaga mu itorero rya Elayono Pentecost Blessing, yavuze ko icyo gikorwa cyashimishije cyane nyina, wari wishimiye ko umukobwa we abonye aho abarizwa mu bijyanye n’imyemerere ya Gikristo.






Ibitekerezo 0