Iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Dayton, ahitwa Deja Vu Hall muri Trotwood, ku wa 21 Ugushyingo 2026, cyari kimwe mu bitaramo bigize urugendo rw’ibitaramo uyu muhanzi yatangiye muri Amerika.
Element yishimiwe n’abitabiriye iki gitaramo, aho yabataramiye mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo izakunzwe nka ‘Kashe’, ‘Foux de toi’, ‘Tombe’, ‘Milele’, ‘Maaso’ n’izindi.
Iki gitaramo cyabaye mu gihe Element EleéeH akomeje urugendo rwo kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga, nyuma yo gukorera ibitaramo bitandukanye muri Canada ndetse no gukomeza ibikorwa bye muri Amerika.
Iki gitaramo cyabimburiye ibindi mu rugendo rw'ibitaramo Element ari gukorera muri Amerika rwiswe ‘USA Tour’ rukubiyemo ibitaramo mu mijyi itandukanye.
Nyuma ya Ohio, ategerejwe i Louisville muri Kentucky ku wa 27 Ugushyingo 2026, i Denver muri Colorado ku wa 5 Ukuboza, i Phoenix muri Arizona ku wa 19 Ukuboza, mbere yo gusoza i Portland muri Maine ku wa 2 Mutarama 2027.
Mugisha Fred Robinson uzwi nka Element EleéeH ni umwe mu batunganyamuziki n’abahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda.
Yamenyekanye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi bakomeye barimo The Ben na Bruce Melodie, mbere yo kwagura ibikorwa bye akinjira no mu kuririmba.
Ibi bitaramo bikomeje kumufasha kwegera abakunzi be baba hanze y’u Rwanda no kumenyekanisha umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.








Ibitekerezo 0