Ibyamamare bitandukanye mu myidagaduro, abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bazwiho kuba Abakirisitu Gatolika bakoze urugendo nyobokamana rugamije gusura ahantu hafite amateka akomeye muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, bayobowe na Musenyeri Antoine Cardinal Kambanda.

Uru rugendo rwabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, rwitabirwa n’ibyamamare birimo abahanzi Massamba Intore na Danny Vumbi, abanyamakuru barimo Oswakim, Sabin Murungi na Iradukunda Michèle, Tresor Pierre Chanel,Ferdinand Uwimana, Paul Rutikanga n’abandi batandukanye.

Mu bo muri sinema bitabiriye uru rugendo harimo Samusure, Digidigi,Makanika,Rusine n'abandi benshi.

Abitabiriye uru rugendo bahagurukiye kuri Paruwasi Sainte Famille i Kigali, bakomereza ku Masuka ya Papa mu Karere ka Kamonyi, Bazilika ya Kabgayi, Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, Kiliziya ya Kristu Umwami i Nyanza, basoreza i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Uru rugendo rwari rugamije gufasha abaritabiriye kurushaho kumenya amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, gusobanukirwa n’ahantu hatandukanye hagize umurage wayo no gukomeza gukura mu kwemera.

Rwanabaye umwanya wo gutumira ibi byamamare mu birori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 ya Arikidiyosezi ya Kigali, bizabera muri Stade Amahoro ku wa 5 Ukuboza 2026.

Sainte Famille, aho urugendo rwatangiriye

Urugendo rwatangiriye kuri Paruwasi Sainte Famille, imwe muri paruwasi za kera mu Rwanda. Yashinzwe ku wa 2 Ugushyingo 1913, ishingwa n’Abapadiri bera barimo Max Theodor Franz Donders na Xavier Zumbiehl, bafatanyije na Frère Alfred Bruder.

Ni imwe mu mizi ya Kiliziya Gatolika mu Mujyi wa Kigali, kuko ari yo yabaye paruwasi y’Abakirisitu bo mu murwa mukuru mu gihe Kiliziya yari ikomeje gukwira mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ku Masuka ya Papa n’amateka y’uruzinduko rwa Yohani Pawulo wa II

Abitabiriye uru rugendo bakomereje ku Masuka ya Papa mu Karere ka Kamonyi, ahantu hafite amateka ajyanye n’uruzinduko rwa Papa Yohani Pawulo wa II mu Rwanda muri Nzeri 1990.

Icyo gihe Papa yahuriye n’abahinzi b’i Gihara, bamwakira bamuha amasuka nk’ikimenyetso cy’ubuhinzi n’ubukungu bushingiye ku murimo w’amaboko.

Aha yahaye umugisha abahinzi, hasigara urwibutso ruzwi kugeza ubu nka ‘Ku Masuka ya Papa’.

Ageze aha, Antoine Cardinal Kambanda yabwiye abitabiriye uru rugendo inkuru y’umwana wari ufite imyaka itanu wanyuze mu rihumye abashinzwe umutekano, agera kuri Papa Yohani Pawulo wa II. Yagaragaje ko abantu bakwiye gukora ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane niba uwo mwana akiriho cyangwa niba hari abo mu muryango we bakibaho.

Kabgayi, igicumbi cy’amateka ya Kiliziya Gatolika

Bazilika ya Kabgayi ni hamwe mu hantu hafite amateka akomeye mu kwemera Gatolika mu Rwanda. Muri aka gace hashinzwe misiyoni mu 1906, nyuma Kabgayi iba igicumbi cy’ubuyobozi bwa Kiliziya mu Rwanda.

Mu 1917 ni ho habereye umuhango w’ihabwa ry’ubusaseridoti ku bapadiri ba mbere b’Abanyarwanda, Balthazar Gafuku na Donat Reberaho.

Kabgayi kandi ifite umwihariko wo kuba ari ho hari Bazilika yonyine mu Rwanda.

Kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango

Urugendo rwakomereje mu Karere ka Ruhango, ahari Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe, izwi cyane nk’ahantu Abakirisitu benshi bajya gusenga no gusabira abarwayi.

Iyi ngoro yatangiye mu 1991 nk’urugo rwa Yezu Nyirimpuhwe, iza kuzamurwa mu ntera iba ingoro ku wa 27 Mata 2014.

Nyuma y’igihe yari imaze ifunzwe by’agateganyo kugira ngo hakorwe ibikorwa byo kuyitunganya mbere y’uko amasengesho ahabera yongera gusubukurwa, abitabiriye uru rugendo babwiwe ko ibikorwa by’ingenzi byarangiye, igisigaye kikaba ari uko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rusura aho hantu rukabaha uburenganzira.

Aha hakunze kubera amasengesho akomeye, by’umwihariko ay’abarwayi n’ayitabirwa n’abantu baturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda no hanze yarwo.

Kristu Umwami i Nyanza n’amateka y’Umwami Rudahigwa

Abitabiriye uru rugendo banasuye Kiliziya ya Kristu Umwami i Nyanza, yubatswe mu 1935 n’abamisiyoneri b’Ababiligi.

Iyi Kiliziya ifite amateka yihariye ajyanye n’Umwami Mutara III Rudahigwa, wagaragaje ubushake bwo gufasha Abanyarwanda kumenya Imana no gukomeza ukwemera kwa Gikirisitu.

Ni imwe mu nyubako z’amateka zibumbiye mu murage w’Umujyi wa Nyanza.

Uru rugendo kandi rwahuriranye n’uko ku wa 22 Ugushyingo 2026, Kiliziya izizihiza imyaka 80 ishize Umwami Mutara III Rudahigwa aragije u Rwanda Yezu Kristu.

Kibeho, ahantu hafite amateka yihariye ku Bakirisitu Gatolika

Urugendo rwasorejwe i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, ahazwi cyane kubera amabonekerwa ya Bikira Mariya witwa Nyina wa Jambo.

Ku wa 28 Ugushyingo 1981 ni bwo Bikira Mariya yabonekeye bwa mbere Alphonsine Mumureke, wari umunyeshuri muri Koleji ya Kibeho. Nyuma yaje no kubonekera Nathalie Mukamazimpaka na Marie Claire Mukangango.

Nyuma y’ubusesenguzi bwakozwe na komisiyo zashyizweho na Kiliziya, ku wa 15 Kanama 1988 hemejwe ko muri aka gace hashobora kubera ibikorwa by’iyobokamana bijyanye n’amabonekerwa. Ku wa 29 Kamena 2001, Kiliziya yemeye ku mugaragaro amabonekerwa yagiriwe n’abo bakobwa batatu.

Kibeho yabaye hamwe mu hantu hakomeye hasurwa n’Abakirisitu baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

Uru rugendo rwahuje abantu bazwi mu myidagaduro n’itangazamakuru, ruba n’umwanya wo gusubiza amaso inyuma ku mateka, umurage n’uruhare Kiliziya Gatolika yagize mu mibereho y’Abanyarwanda.

Rwabaye kandi umwanya wo guhuza ukwemera, ubusabane no gusura ahantu hafite agaciro kihariye mu mateka y’u Rwanda.

Abitabiriye uru rugendo bibukijwe kandi ko ku wa 28 Ugushyingo 2026 hazizihizwa umunsi wo kwibuka amabonekerwa ya Bikira Mariya i Kibeho.

Amafoto: Kwizera Remy Moses