Mu butumwa Botchwey yanyujije kuri X kuri uyu wa 17 Ukwakira 2026, yatangaje ko iyi ari intambwe ikomeye ku Rwanda no ku mugabane wa Afurika, kuko Formula 1 igiye kongera kuhakorera irushanwa nyuma y’imyaka 33.

Yagize ati “Mu izina rya Commonwealth, nshimiye byimazeyo Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda ku masezerano y’imyaka 10 u Rwanda rwagiranye na Formula 1 yo kwakira African Grand Prix.”

Ku wa 13 Ukwakira 2026, Formula 1 yatangaje ko u Rwanda ruzakira ‘African Grand Prix’ guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2030.

Irushanwa rizabera ku kibuga gishya kizubakwa i Bugesera, hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali gishya.

Formula 1 yaherukaga gukinirwa muri Afurika i Kyalami muri Afurika y’Epfo mu 1993. Maroc ni cyo kindi gihugu cyo muri Afurika cyigeze kwakira irushanwa rya Formula 1 mu 1958.

Umushinga w’u Rwanda uteganya ko ikibuga cya Bugesera kizubakwa ku rwego rwa mbere ruteganywa n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku modoka ku Isi (FIA Grade 1), kandi kikaba igice cy’umushinga mugari uzahuza siporo, ubukerarugendo n’ubucuruzi.

Tariki ya 13 Ukwakira 2026, Formula 1 yagiranye n'u Rwanda amasezerano y'imyaka 10 yo kwakira African Grand Prix
Shirley Ayorkor Botchwey yashimiye u Rwanda ku bw'aya masezerano, mu izina ry'umuryango Commonwealth