Perezida wa Banki Nkuru y’u Burayi (ECB), Christine Lagarde, yatangaje ko azegura kuri uyu mwanya muri Gashyantare 2027, mbere y’uko manda ye irangira, mu gihe ubukungu bw’ibihugu bikoresha Ama-Euro buhanganye n’ibibazo.
Ku wa Kane, Lagarde yanditse kuri X ko azegura hasigaye amezi icyenda ngo manda ye irangire mu Ukwakira 2027.
Yagize ati “Ryari ishema n’amahirwe adasanzwe gukorera iki kigo. Ntekereza ko ngiye kuva muri iki kigo numva ko nakoze akazi neza, kandi ko ECB yiteguye ahazaza.”
Kwegura kwe bizaha abayobozi b’u Burayi umwanya wo guhitamo uzamusimbura mbere y’amatora ya Perezida w’u Bufaransa.
Ibi bibaye mu gihe hari impungenge ku mari ya Leta y’u Bufaransa, ndetse ECB ihanganye n’ingaruka ku bikomoka kuri peteroli zatewe n’intambara Amerika irwana na Iran. Izamuka ry’ibiciro riri hafi gukuba kabiri intego yayo ya 2%.
Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, yashimiye Lagarde ibyo yakoreye u Burayi n’ifaranga rikoreshwa kuri uyu mugabane [Euro], avuga ko ubuyobozi bwe bwafashije ubukungu gukomeza gushikama mu bihe bya Covid-19 n’intambara y’u Burusiya.
Lagarde wahoze ayobora Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, akanaba Minisitiri w’Imari w’u Bufaransa, ntiyatangaje icyo azakurikizaho.
Yamaze guhakana ko aziyamamariza kuyobora u Bufaransa, ariko avugwa mu bashobora kuyobora Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu ritegura inama ngarukamwaka i Davos mu Busuwisi.
Yanagaragaje ko ashobora kugira uruhare mu bikorwa byo kwamamaza mu matora, ashimangira akamaro ko kugira ijwi rishyigikira u Burayi mu biganiro.
Manda ye yaranzwe n’ibibazo birimo Covid-19, intambara y’u Burusiya muri Ukraine, izamuka ry’ibiciro by’ingufu, amahoro ya gasutamo yashyizweho na Amerika n’ingaruka z’intambara ya Iran.
ECB yanenzwe gutinda guhangana n’izamuka ry’ibiciro mu 2022, ariko ishimirwa gushyiraho uburyo bushya bwo guhangana n’ibibazo no gusobanura ibyemezo byayo.
Perezida w’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Antonio Costa, yavuze ko gushaka umusimbura bihita bitangira.
Abahabwa amahirwe ni Klaas Knot wahoze ayobora Banki Nkuru y’u Buholandi na Pablo Hernandez de Cos wo muri Espagne, uyobora Banki Mpuzamahanga yo Kwishyurana.
Umudipolomate yavuze ko Knot ashyigikiwe kubera ubunararibonye mu guhangana n’ibibazo n’ubushobozi bwo gusobanura ibintu.
Ibiganiro bizanareba abasimbura Isabel Schnabel na Philip Lane, na bo bari mu bayobozi bakuru ba ECB.
Umuhanga mu bukungu Holger Schmieding ateganya ko imyanya yakuzurizwa hamwe bitarenze inama yo ku wa 17-18 Ukuboza.






Ibitekerezo 0