Amakuru IGIHE yamenye ni uko mu minsi ishize, ubwo Prince Kiiiz yajyaga muri Tanzania, yari agamije gusoza umushinga w’iyi ndirimbo ndetse bakanahita bayifatira amashusho, ariko birangira atashye amara masa.

Uyu musore uhuza kuririmba no gutunganyiriza abandi bahanzi indirimbo, yahishuye ko yatengushywe na Chino Kidd mu gihe bari hafi gusoza umushinga w’indirimbo ‘Mamacita’ ndetse yari yaranagiye muri Tanzania kugira ngo bayisoze.

Ati “Twarumvikanye, indirimbo turayikora irarangira. Nari mperutse kujya muri Tanzania kugira ngo tuyisoze neza, ariko tunayikorere amashusho. Mu gihe nari mpageze, yambwiye ko byaba byiza mbanje kuyirangiza njyenyine, hanyuma wenda tukazayisubiranamo.”

Ibyo byatumye Prince Kiiiz afata icyemezo cyo gukomeza gukora iyi ndirimbo no kuyirangiza. Kuri ubu yamaze kuyisohora mu buryo bw’amajwi, mu gihe amashusho yayo na yo yayifatiye wenyine, akaba azajya hanze mu minsi iri imbere.

Abajijwe niba yiteguye kuzongera gukorana na Chino Kidd kuri iyi ndirimbo nk’uko yabimusabye, Prince Kiiiz yavuze ko atarafata icyemezo kuri iyo ngingo, kuko ikimuhangayikishije muri iki gihe ari uko indirimbo izasohoka imeze neza.

Ati “Kuri ubu ikimpangayikishije ni uko indirimbo irangira ikazaba imeze neza. Ibyo kuyisubiranamo na we si byo ubu ndi kureba. Naramushatse ntibyakunda, ariko ubwo ni ko byari biteganyijwe. Nta wamenya iby’ahazaza.”

Chino Kidd, amazina ye nyakuri ni Isaya Michael Mtambo. Ni umuhanzi n’umubyinnyi ukomoka muri Tanzania, uzwi kandi mu bijyanye no gutunganya imbyino.

Yatangiye kumenyekana nk’umubyinnyi wabigize umwuga, akorana n’abahanzi barimo Rich Mavoko na Marioo, mbere yo kwinjira mu muziki wo kuririmba mu 2022, ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise “Sina Msosi”.

Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo “Zuma”, “Gibela”, “Koko” na “Kibabe”, aho yagiye ahuza injyana ya Amapiano na Bongo Flava.

Mu 2023, Chino Kidd yahembwe nk’umubyinnyi mwiza mu muziki muri Tanzania Music Awards.

Chino Kidd wo muri Tanzania yatengushye Prince Kiiiz, yanga kujya mu ndirimbo bari bahuriyemo ku munota wa nyuma
Prince Kiiiz yasohoye indirimbo yifuzaga gukorana na Chino Kidd