Chiboo ni umwe mu bahanzi bakiri bato bagaragaje impano mu muziki nyarwanda, by’umwihariko binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo “Kale”, “Okipe”, “Mbali” na “Vazi”.

Junior Giti yahishuye ko impamvu nyamukuru yamuteye guhitamo Chiboo ari uko yamubonyeho impano, imyitwarire myiza ndetse no gukunda umuziki. 

Ati “Nahisemo Chiboo kuko mbona afite impano, imyitwarire myiza kandi akunda ibyo akora. Twagiranye amasezerano y’imyaka itanu, kandi intego ni ugukorana na we tukamufasha kugera ku rwego rwiza mu muziki ariko natwe akadufasha gukora ubucuruzi.”

Chiboo yatangiye kumenyekana cyane mu myaka ya vuba, nyuma yo kwinjira mu muziki abifashijwemo n’inshuti ye Chris Hat. 

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, yavuze ko mbere yo gutangira umuziki yari afite inzozi zo kuzaba umusirikare, ariko nyuma y’amashuri yisumbuye ahitamo gukurikira inzira y’ubuhanzi.

Indirimbo “Kale” ni imwe mu zamuhesheje izina rikomeye, nubwo mbere yo kuyisohora hari abamubwiraga ko itazagira icyo igeraho. 

Nyuma yaje gukundwa cyane, nubwo bidakuyeho ko afite izindi nka “No Puedo”, “Abatwin”, “Mbali”, “Okipe”, “Vazi” na “Gumaha” yakoranye na Comfy.

Giti Inc. Ltd ni sosiyete ifasha abahanzi mu iterambere ry’umuziki, yashinzwe na Junior Giti, wamamaye mu gusobanura filime no gushora imari mu myidagaduro.

Mbere yo kwinjiza Chiboo, Junior Giti yari azwi cyane mu mikoranire ye na Chriss Eazy, bafatanyije mu gihe cy’imyaka itari mike bamaze bakorana.

Chiboo yasinye amasezerano y’imyaka itanu muri Giti Inc. Ltd ya Junior Giti isanzwemo Chriss Eazy