Iyi komisiyo igaragaza ko mu matora yabaye ku wa 15 Ugushyingo, Perezida wa Cap-Vert, Jose Maria Neves, yagize amajwi 63,8%.
Neves w’imyaka 66 yiyamamarizaga manda ya kabiri yo kuyobora iki gihugu kigizwe n’ibirwa byo muri Afurika y’Iburengerazuba.
Uwo bari bahanganye cyane ni Joana Rosa Amado w’imyaka 61, wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera, wagize amajwi agera kuri 31,6%.
Hari abandi bakandida bane na bo bahataniraga uyu mwanya.
Abantu bagera ku bihumbi 420 ni bo bari bemerewe gutora. Aya matora yakurikiranwe n’indorerezi zigera ku 150 zo mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS), Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.






Ibitekerezo 0