David McGuinty yavuze ko Ingabo za Canada zifatanyije n’inzego z’ibanze mu guhangana n’uwo muriro no gukora iperereza ku cyawuteye. Ni inkongi yabaye ku wa 17 Ukwakira 2026.
Yasobanuye ko uko ibintu byifashe “bigikomeye cyane kandi bisaba ubwitonzi bukomeye”.
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yatangaje kuri X ko habaye “ikibazo gikomeye cyateje inkongi ikomeye y’umuriro”, yongeraho ko “azirikana abagore n’abagabo bose b’intwari bagizweho ingaruka”.
Ikigo cya Gisirikare cya Wainwright, aho iyo nkongi yadukiye, ni kimwe mu bigo bya gisirikare byo muri icyo gihugu biberamo imyitozo myinshi.
Ikigo cy’Itangazamakuru cya Canada, CBC, kivuga ko ari ikigo nyamukuru gikorerwamo imyitozo ya gisirikare ikoreshwamo amasasu ya nyayo.
CBC ivuga ko ku munsi usanzwe, haba hari abasirikare bagera kuri 690 n’abakozi b’abasivili 300.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Wainwright bwatangaje ko iyo nkongi yo ku wa Gatandatu “yakwirakwiriye vuba kubera umuyaga mwinshi”, ikarenga uruzitiro rw’icyo kigo.
McGuinty yabwiye abanyamakuru ko nta kindi kibazo gikomeye nk’iki yibuka cyabaye mu bihe bya vuba.
Umuyobozi wa Guverinoma ya Alberta, Danielle Smith, yavuze ko iyo “nkongi ikomeye kandi ibabaje” ko “yagize ingaruka ku basirikare benshi b’intwari bo muri [iyo ntara]”.
Yongeyeho ko inzego z’intara ziri kuvugana na Guverinoma Nkuru mu guhangana n’icyo kibazo no kugikoraho iperereza.
Inzego z’ibanze zasabye abaturage kwirinda kujya muri ako gace no guha inzira ibinyabiziga byose by’ubutabazi.



Ibitekerezo 0