{Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko ari kugirira muri Leta ya California, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasuye University of California San Francisco (UCSF) aho yagiranye ibiganiro n’abayobozi n’abashakashatsi mu ishami ry’ubuvuzi.}

Perezida Kagame (hagati) hamwe n'umuyobozi wa UCSF Global Health Sciences Jaime Spulveda (iburyo) n'umuyobozi wungirije wa UCSF Leigh Morgan (ibumoso)
Perezida Kagame (hagati) hamwe n'umuyobozi wa UCSF Global Health Sciences Jaime Spulveda (iburyo) n'umuyobozi wungirije wa UCSF Leigh Morgan (ibumoso)

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ishami ry’iyi kaminuza rya UCSF Global Health Sciences (GHS), riharanira guteza imbere ubuvuzi ndetse no kugabanya umuzigo w’indwara mu bihugu bigikennye, Jaime Sepulveda yavuze ko iterambere ry’u Rwanda ryihariye, agira ati: “U Rwanda ni kimwe mu bihugu byonyine biri mu nzira nziza yo gushyira mu bikorwa intego z’ikinyagihumbi. Nta kindi gihugu mu isi cyabashije kugera kuri byinshi mu gihe gito.”

Perezida Kagame yashimangiye ko u rwanda rwiyemeje ko kugerwaho n’ibikorwa by’ubuzima ari uburenganzira bw’umuturage wese Atari ikintu gihambaye cyane kitagenewe ubonetse wese.

“Hari umutungo umwe umuntu ashobora kwikeneshaho ku bushake kandi uwo mutungo ni abaturage.Turamutse dushoye neza mu bantu, tuba tumeze neza nka buri umwe wese mu isi. Byose bitangirana n’ubushake bwo kugeza servise ku baturage bacu.”

Perezida Kagame yasobanuye ko gutanga servise nziza z’ubuzima mu Rwanda, bihora biri ku isonga ry’ibigomba gukorwa byose, aho 17% by’ingengo y’imari y’igihugu yose agenerwa ibikorwa by’ubuzima.

Mu biganiro bagiranye, Perezida Kagame yabasangije ibyagezweho mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda, aho abana barenga 95% bose bafite bahawe inkingo za ngombwa, imiti igabanya ubukana igera kuri bose, imfu z’ababyeyi bapfa babyara ndetse n’abana bapfa bavuka byagabanutse, ndetse n’ubuvuzi bugera kuri buri Muturarwanda.

Ashimangira umumaro wo guha uruhare abaturage ubwabo mu guteza imbere urwego rw’ubuzima, Perezida Kagame yagaragaje ko uruhare rw’Abajyanama b’ubuzima ruhambaye, kuko hamwe no kubifashisha, u Rwanda rwabashije kugabanya Malaria ku kigero cya 85% kuva mu 2003 kugeza mu 2013.

Perezida Kagame kandi yanagaragaje ko ubushobozi buke mu rwego rw’ubuzima ari imwe mu mbogamizi ikibangamiye itangwa rya servisi iboneye muri urwo rwego, bityo anahamagarira kaminuza ya California San Francisco gufatanya n’u Rwanda muri urwo rwego.

Dr. Haile Debas, umuganga w’umunya-Eritrea, wamamye mu mahanga kubera kuba yarashinze akaba n’umuyobozi wa Global Health Sciences, yavuze ko u Rwanda ari ikitegererzo mu iterambere.

Ati: “Weretse Isi uko igihugu cya Afurika gishobora kuba igihugu gifite ubukungu bugana heza. Nk’umunyafurika nterwa ishema nkanigishwa n’ubuyobozi dufite bingaragariza ko Afurika ifite ahazaza heza.”

Perezida Kagame yasoje umunsi wa kabiri w’uruzinduko rwe yakirwa ku meza na Ambasaderi Thomas Riley, aho yahuriye n’abashoramari batandukanye mu rwego rw’ikoranabuhanga bakorera muri Sillicon Valley.