Aba bombi basezeranye ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo.

Ni amakuru yari amaze iminsi avugwa mu bakurikiranira hafi imyidagaduro, mbere y’uko byemezwa ko aba bombi basezeranye imbere y’amategeko, biyemeza kubana nk’umugore n’umugabo.

Bwiza na Uhujimfura bateye iyi ntambwe nyuma y’imyaka itanu bakorana bya hafi, kuko imikoranire yabo yatangiye mu 2021, ubwo uyu muhanzi yinjiraga mu muziki.

Gusezerana kwabo bibaye nyuma y’uko muri Kanama 2026, aba bombi bagiriye urugendo i Burayi, aho bizihirije isabukuru y’amavuko ya Bwiza. Amakuru avuga ko ari muri urwo rugendo bafatiyemo icyemezo cyo kuzabana akaramata.

Amakuru IGIHE ifite avuga ko Bwiza na Uhujimfura bamaze no kumvikana ku matariki y’indi mihango y’ubukwe bwabo, nubwo batarayatangaza ku mugaragaro.

Uyu muhanzi yasezeranye imbere y’amategeko mu gihe akomeje imyiteguro y’igitaramo ateganya gukorera i Lusaka muri Zambia, ku wa 28 Ugushyingo 2026, aho biteganyijwe ko azaririmbana na Bruce Melodie.

Bwiza Emerance ni umwe mu bahanzikazi bamaze kubaka izina mu muziki nyarwanda, nyuma y’imyaka mike atangiye kuwukora nk’umwuga.

Yatangiye kumenyekana cyane mu 2021, ubwo yegukanaga irushanwa rya ‘The Next Diva – Indi Mbuto’, ryateguwe na KIKAC Music.

Kwegukana iri rushanwa byamuhesheje amahirwe yo kubona amasezerano yo gukora umuziki nk’umwuga, atangira urugendo rwo kwigaragaza mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Nyuma yaho, yashyize hanze EP yise ‘Connect Me’, akomeza gusohora indirimbo zakunzwe zirimo ‘Ahazaza’, ‘Warubizi’ na ‘Wibeshya’.

Mu rugendo rwe rwa muzika, Bwiza yitabiriye ibikorwa n’ibitaramo bikomeye birimo Trace Awards. Yanashyize hanze album zirimo ‘My Dream’ na ‘25 Shades’, yamurikiye mu Bubiligi.

Kuri ubu, uyu muhanzi ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya gatatu yise ‘Home’, ateganya kumurikira mu gitaramo kizabera i Lusaka muri Zambia ku wa 28 Ugushyingo 2026.

Uhujimfura Jean Claude yarahiriye kuba umugabo wa Bwiza
Bwiza yarahiriye kuba umugore wa Uhujimfura Jean Claude
Uhujimfura Jean Claude na Bwiza nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko