Ibi Sheebah Karungi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Capital FM ubwo yari abajijwe abahanzi bo mu Rwanda yumva bakongera gukorana.
Ati “Ni benshi nkunda mu Rwanda numva twakorana, icyakora mba numva nakorana n’abarimo Bwiza, Element EleéeH n’abandi ariko nanone The Ben na Bruce Melodie twakongera tugakorana.”
Sheebah Karungi ni umwe mu bahanzi b’abagore bakomeye muri Uganda, wamamaye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba kubera impano ye mu kuririmba, kubyina no kwigarurira imitima y’abafana binyuze mu bitaramo bikomeye.
Sheebah wavutse ku wa 11 Ugushyingo 1989 i Kawempe, muri Kampala. Yatangiye urugendo rwe mu myidagaduro akiri muto, aho yabanje kwinjira mu itsinda ry’ababyinnyi ryitwa Stingers. Nyuma yaje kwerekeza mu muziki, ahitamo kubaka izina nk’umuhanzi wigenga.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umwanya wihariye mu buzima bwa Sheebah. Uyu muhanzi afite inkomoko mu Rwanda kuko se yari Umunyarwanda, nyina akaba Umunya-Uganda.
Mu 2012, yigeze gutura i Kigali, aho yari afite gahunda zo guteza imbere umuziki we no gukorana n’abahanzi bo mu Rwanda.
Yagiye asubira mu Rwanda mu bitaramo bitandukanye birimo Runtown Kigali Experience mu 2017, A Thousand Hills Festival (ATHF) mu 2022 na Keza Camp-Out Experience yabereye muri Camp Kigali ku wa 17 Kanama 2024.
Mu 2019, yakoranye na The Ben indirimbo ‘Binkolerera’, anakorana na Bruce Melodie mu ndirimbo ‘Embeera Zo’, bigaragaza umubano afitanye n’abahanzi nyarwanda.






Ibitekerezo 0