Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki ya 21 mu Mudugudu wa Kigina mu Kagari ka Nemba mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko uyu muryango wabanaga mu buryo butemewe n’amategeko aho wari umaranye umwaka.

Yavuze ko umugabo yateze uyu mugore avuye guhinga amutemesha umuhoro.

Ati “Ni umugore n’umugabo babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, bari bamaze umwaka babana. Bari baritandukanyije mu minsi ishize, ejo rero umugabo yateze umugore avuye guhinga amutemesha umuhoro aramwica. Uwo muhoro yakoresheje yahise anikata ubugabo no mu ijosi, Polisi ihageze ibanza kumutwara ku bitaro bya Nyamata agezeyo apfirayo.’’

SSP Twizeyimana yakomeje avuga ko uwo mugabo yari yikomerekeje ku bugabo bwe ndetse no ku ijosi.

Yasobanuye ko bari bamaze iminsi bafitanye amakimbirane asaba abaturage kwirinda kwihanira no kujya begera inzego z’umutekano ndetse n’izibanze zikabafashe kubakemurira ibibazo.

Kuri ubu imirambo yabo yajyanywe ku bitaro bya Nyamata. Abaturage basabwe kujya batangira amakuru ku miryango ibana mu makimbirane kugira ngo ifashwe hakiri kare.