Iki gitaramo giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 5 Ukuboza 2026, kikaba kiri mu bikorwa bitandukanye Banki ya Kigali yateguye mu rwego rwo kwizihiza imyaka 60 imaze itanga serivisi z’imari mu Rwanda.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko aba bahanzi batanu bamaze kwemezwa, ariko ibiganiro bigikomeje n’abandi bahanzi ku buryo urutonde rw’abazatarama muri iki gitaramo rushobora kwiyongera.
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizahuza abakunzi b’umuziki nyarwanda n’abahanzi bamaze igihe bafite izina rikomeye mu myidagaduro, mu rwego rwo kwizihiza urugendo rwa Banki ya Kigali no gushimira abakiliya bayo.
Mu bahanzi bategerejwe harimo Bruce Melodie, uri mu bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, Butera Knowless na Riderman, bamaze imyaka myinshi mu muziki, ndetse na Tuff Gangz n’itsinda rya Active, byamenyekanye cyane mu bihe bitandukanye by’imyidagaduro mu Rwanda.
Iki gitaramo kije mu gihe Banki ya Kigali ikomeje ibikorwa byo kwizihiza imyaka 60 imaze ishinzwe, birimo gushimira abakiliya bayo, gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imyidagaduro.
Banki ya Kigali yashinzwe ku wa 22 Ukuboza 1966, ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na sosiyete y’Ababiligi ya Belgolaise, aho buri ruhande rwari rufite imigabane ingana na 50%.
Yatangiye ibikorwa byo gutanga serivisi z’imari mu 1967, ubwo yafunguraga ishami ryayo rya mbere mu Mujyi wa Kigali.
Kuva icyo gihe, iyi banki yagiye yagura ibikorwa byayo, iva ku gutanga serivisi zisanzwe z’amabanki igera no ku gukoresha ikoranabuhanga mu korohereza abakiliya kubona serivisi z’imari.
Mu 2007, Leta y’u Rwanda yaguze imigabane yari ifitwe na Belgolaise, mu gihe mu 2011 Banki ya Kigali yinjiye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE).
Mu myaka 60 imaze ishinzwe, Banki ya Kigali yakomeje kugira uruhare mu guteza imbere serivisi z’imari, gushyigikira ubucuruzi n’ishoramari ndetse no korohereza abaturage kubona serivisi z’amabanki.
Igitaramo cyo ku wa 5 Ukuboza 2026 kizaba kimwe mu bikorwa bikomeye byateguwe mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru, aho biteganyijwe ko abakunzi b’umuziki bazataramana n’abahanzi batandukanye mu gihe Banki ya Kigali izaba yishimira imyaka 60 y’urugendo rwayo.







Ibitekerezo 0