Mu busabe bwashyikirijwe Urukiko Rukuru rushinzwe  Amatora ku wa Gatatu, uruhande rwa Lula rwashinje Meta kugabanya uburyo ubutumwa bwe bugera ku bantu, hagamijwe gufasha Bolsonaro mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Meta, ifite WhatsApp, Instagram na Facebook, yahakanye ibyo gusumbanya abakandida, ivuga ko izubahiriza icyemezo cy’urukiko kiyitegeka guha Lula na Bolsonaro amahirwe angana.

Uruhande rwa Lula rwasabye ko Bolsonaro na Alfredo Gaspar, umukandida we ku mwanya wa Visi Perezida, bakorwaho iperereza ku gukoresha nabi imbaraga z’amafaranga n’imbuga nkoranyambaga.

Rwanasabye ko Bolsonaro abuzwa kwiyamamaza mu gihe cy’imyaka umunani ikurikira amatora yo mu 2026.

Bolsonaro na we yashyikirije urukiko ubusabe bwo gukura Lula mu matora, amushinja gukoresha nabi ububasha bwa politiki n’ubukungu.

Avuga ko Guverinoma yifashishije amakuru bwite y’abaturage abitswe mu bubiko bwa Leta, ikohereza ubutumwa bwinshi kuri WhatsApp bwamamaza gahunda z’imibereho myiza.

Ibi bibaye nyuma y’uko impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zigaragaje impungenge ku makuru avuga ko abakandida batagerwaho kimwe n’abatora ku mbuga za Meta.

Raporo yayobowe n’Intumwa Yihariye ya Loni ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo yasabye Meta kubahiriza ihame ry’amahirwe angana mu gihe cy’amatora.

Yagaragaje ihagarikwa ry’agateganyo rya konti y’umwe mu bakandida, itandukaniro mu buryo ubutumwa bugera ku bantu n’imbogamizi ku byatangazwaga kuri Instagram.

Hari n’abakoresha izo mbuga batangaje ko ibikoresho by’ubwenge buhangano bya Meta bitakoraga amashusho ajyanye na Lula.

Abaturage bazatora ku Cyumweru mu cyiciro cya kabiri, Lula ashaka manda ya kane. Bolsonaro yamurushije amajwi make mu cyiciro cya mbere cyabaye ku wa 4 Ukwakira, ariko ntiyageza kuri 50% byari bikenewe ngo ahite atsinda.

Bolsonaro ni umuhungu wa Jair Bolsonaro, wahoze ayobora icyo gihugu.

Ubushakashatsi ku byifuzo by’abatora bugaragaza ko aba bakandida begeranye cyane, mu gihe abaturage miliyoni 159 biyandikishije bitegura gutora.

Perezida Lula yasabye ko Bolsonaro avanwa mu bahatanira kuyobora igihugu kubera Meta