Yabivugiye mu kiganiro yagiranye na BBC, agaragaza ko bitangaje kuba Perezida Donald Trump yarashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto agaragara ahoberanye na Vladimir Putin, akamwita inshuti ye.

Zelensky wavugaga mu Cyongereza yagize ati “Birumvikana ko ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubyihitiramo, ariko… biratangaje.”

Yakomeje ati “Ntashobora kuba inshuti. Ntibishoboka rwose.”

Kuva mu 2025, ubwo we na Trump bagiranaga ibiganiro bikomeye mu biro bya Perezida wa Amerika, Zelenskyy yagiye yitondera ibijyanye n’uko yitwara mu mubano w’igihugu cye na Amerika.

Intumwa ebyiri za Trump zimaze igihe zigerageza guhuza u Burusiya na Ukraine ngo bigere ku masezerano y’amahoro yahagarika intambara ibihugu bimazemo imyaka ikabakaba itanu.

Ibiganiro by’amahoro biheruka, byabereye i Abu Dhabi mu ntangiriro z’uku kwezi hifashishijwe abahuza, nta ntambwe igaragara byateye. Zelenskyy ati “Uko tugenda tumenya byinshi, ni ko ibibazo birushaho kuba byinshi.”

Yavuze ko biteganyijwe ko ibiganiro bisubukurwa mu Ukuboza.

Ku wa Kane, Donald Trump yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social ko ubwo yahuriraga na Putin mu Bushinwa mu cyumweru gishize, yasabye u Burusiya “guhagarika ibitero byose bya gisirikare bugaba ku bice bitandukanye by’u Burayi”. Yavuze kandi ko abona “hari amahirwe menshi” yo kugera ku masezerano y’amahoro na Ukraine.

Icyakora kugeza n’ubu impande zombi ziracyamishanyaho ibisasu, ibintu Zelenskyy yahishuye ko bitarasobanuka niba abahagarariye u Burayi bazitabira ibiganiro nk’uko intumwa za Amerika zari zabitangaje.

Zelenskyy yasabye ko igihugu cye cyagira “abafatanyabikorwa bagifasha koko, bashobora gushyira igitutu ku Burusiya” kugira ngo ibiganiro bigire icyo bigeraho. Yasabye Amerika kugaragaza imbaraga n’icyubahiro izwiho nk’igihugu gikomeye.

Ati “Iyo ugerageje kutagira aho ubogamira na gato imbere y’uwagabye igitero… biba bivuze ko ushyigikiye abagitewe, ugashyigikira n’uwakigabye. Ibyo si byo.”

Hagati aho, Ukraine iracyafite ingorane zo kurinda ikirere cyayo, intabaza ziteguza ibisasu igabweho zumvikana ku manywa na nijoro zabaye igice cy’ubuzima bwa buri munsi.

Zelenskyy yavuze ko ingabo za Ukraine zisigaye zishobora guhanura hafi 70% bya drones z’u Burusiya ziguruka ku muvuduko mwinshi kurusha izindi, kandi ko icyo gipimo kigenda kizamuka.

Yavuze ko igihugu cye gifite icyuho kinini cyane cya misile zo guhanura izo mu ibisasu zigabweho, anavuga ko Abanyamerika batinda kukigezaho uburyo bwabo bwo kurinda ikirere bwa Patriot.

Ati “Birababaje kuba baribanze ku Burasirazuba bwo Hagati kandi bakabafasha cyane kuturusha… Birababaje. Ibi bidutera kwibaza ibibazo bikomeye cyane. Kubura izi misile bitwara abantu ubuzima.”

Zelenskyy yemeje kandi ko mu bice bya Ukraine byigaruriwe n’u Burusiya, hakiri imbogamizi ku ikoreshwa rya Starlink.

Abasirikare ba Ukraine bakoresha drones babwiye BBC ko drones zabo zagenewe guhanura izindi zitagishobora gushyikira iz’u Burusiya zo mu bwoko bwa Shahed. Ibyo bituma izo drones z’u Burusiya zicengera kure mu gihugu nta nkomyi.

Abajijwe uwafashe icyo cyemezo, Zelensky yasubije ati “Mu bya tekiniki ni SpaceX. Mu bya politiki, simbizi, rwose simbizi. Bimeze nko… gukina ping-pong. Iyo tubajije uruhande rumwe, rutubwira ko ari urundi.”

Zelenskyy yatakambiye Trump