Muri abo bake mu bazishoboye harimo Gasana Richard wayoboraga Akarere ka Gatsibo kuva mu 2015, Mbonyumuvunyi Radjab wayoboraga Akarere ka Rwamagana kuva mu 2016 na Mutabazi Richard wayoboraga Akarere ka Bugesera kuva mu 2018.

IGIHE yaganiriye n’aba bayobozi mbere y’uko basoza manda, bagaruka kuri bimwe mu byo bazibukira kuri izi nshingano n’uburyo bakiriye uko bagiriwe icyizere bakisanga muri izi nshingano.

Kugirirwa icyizere bimutunguye ntazabyibagirwa

Uwari umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko kugirirwa icyizere n'Abakeramurimo ba Bugesera byamutunguye dore ko atari yarigeze akurira muri politiki, yavuze ko atibwiraga ko bamutoranya.

Mutabazi yavuze ko kuyobora akarere kihuta mu iterambere, gasaba byinshi kandi bikorwa mu buryo rimwe na rimwe budasanzwe kuko ntahandi biri, byamwinyigishije cyane. Yatanze urugero ku mushinga wo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege.

Ati “ Ikindi kubazwa inshingano kandi ntubyinube, aha niho nasobanukiwe amahitamo y'igihugu yo kubazwa ibyo ushinzwe, kandi ukemera ko kubibazwa ari bumwe mu buryo bwubaka igihugu, aho kubitwara nko kutumva, kudashimwa mbese kutabyinuribira niryo somo.’’

Yavuze ko kimwe mu byamushimishije  ari ukugira uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage no gutanga ibitekerezo ku bintu runaka bikagenda neza. Mu byamubabazaga harimo “ibyaha n'ibyago biba ku baturage, ari wowe ubashinzwe, ntacyo wabikoraho nk'impanuka, ibiza, n'ibindi”.

Uwari Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, ntazibagirwa icyizere yahawe nyamara atari asanzwe aba muri politike

Mbonyumuvunyi yatangiranye impungenge kubera kuyobora Akarere kabaga aka nyuma

Uwari umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ubwo yahabwaga izi nshingano yari afite impungenge nyinshi kuko yari aje kuyobora akarere kabaga mu twa nyuma mu mihigo kandi nta muntu n’umwe wakayoboye wari warigeze arangiza manda.

Yavuze ko kimwe mu byamushimishije cyane atazibagirwa harimo kuramukanya n’Umukuru w’Igihugu inshuro eshatu Akarere ayoboye kari muri dutatu twabaye utwa mbere mu mihigo.

Mbonyumuvunyi yavuze ko asize akarere gafite inzego zubatse neza n'abakozi bafite ubushobozi bwo gukora kandi bakaba ari abakozi bakora neza cyane imirimo yabo.

Ati “ Ikindi nishimira ni ukuba Akarere katakibarizwa mu turere twa nyuma mu kwesa imihigo nk'uko byari byarabaye umuco kugera ubwo Umukuru w’Igihugu abivuzeho. Kuba akarere karabashije bwa mbere mu mateka kugira abayobozi basoza manda ya mbere n’iya kabiri.’’

Mbonyumuvunyi yavuze ko mu bindi yishimira ari ukuba hari icyizere ko abayobozi bazaza bazaba bafite umusingi bubakiraho icyizere cyo kuzesa imihigo neza ndetse no kuzarangiza manda nk'uko abibifuriza.

Uwari Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko yatangiye kuyobora aka karere afite ubwoba kuko kabaga aka nyuma

Yatangiranye ubwoba bwo kumva ko azegura nk’abamubanjirije

Uwari umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard we yavuze ko ubwo yahabwaga kuyobora aka Karere bwa mbere mu 2015, ishusho ya mbere yahise imuza mu mutwe ni ubwoba bwo kumva ko nta gihe kinini azamara bitewe n’uko abo yasimbuye abenshi nta n’umwe  wamaraga manda imwe, aka karere kandi kakaba karabaga aka nyuma inshuro nyinshi.

Ati “ Nabanje kugira ubwoba mvuga nti byanze bikunze nanjye nzegura, ariko ndashima Imana n’igihugu cyacu ko batubaye hafi, dukora ibikorwa byinshi ndetse ndenga ku kuyobora manda imwe n’iya kabiri ndayirangiza.’’

Gasana yavuze ko bimwe mu byo azibuka yagizemo uruhare afatanyije n’abandi harimo kubaka ibikorwaremezo byinshi byatumye aka karere gatera imbere. Yavuze ko abaturage bafite amazi bari 47% ariko ubu ni 87% mu gihe hari n’indi miyobora iri gukorwa izatuma kagera ku 100%.

Ati “ Ikindi ni imihanda, turashimira Umukuru w’Igihugu waduhaye imihanda ya kaburimbo, aha nta mihanda myinshi twari dusanganwe ariko ubu hari umuhanda Nyagatare – Ngarama – Rukomo, uwa Kiramuruzi-Murambi. Imihanda ya kaburimbo iri mu Mujyi wa Kabarore, Ngarama na Kiziguro ni imihanda rwose ifasha abaturage.’’

Gasana yavuze ko mu bindi yishimira ari uko bubatse ibiriraro byinshi bihuza utugari n’imirenge, mu bijyanye n’umuriro w’amashanyarazi,yavuze ko bari kuri 27% ariko ubu bageze kuri 70% kongeraho imishinga iri gukorwa izatuma bagera kuri 80%. 

Mu bijyanye na serivisi z’ubuzima yavuze ko ibitaro bya Ngarama bakoze ubuvugizi inshuro nyinshi bituma haboneka ibitaro byiza biri kubakwa biri ku rwego rwiza ku buryo bishobora no kuzahinduka ibitaro byigisha.

Aba bayobozi bose bahuriza ku kuba basoje manda bagenerwaga n’amategeko ariko ko badasoje gukorera igihugu, bose bavuga ko biteguye kugikorera mu bundi buryo ubwo aribwo bwose bazajyamo.

Uwari Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yayoboraga aka karere kuva mu 2015