Iri torero ryashinzwe mu 2006, riteganya kwizihiza iyi sabukuru mu gitaramo cyiswe ‘Umurage w’Intore’, kizaba ku wa 21 Ugushyingo 2026.

Iki gitaramo kizaba kigamije kugaragaza urugendo rw’imyaka 20 Inganzo Ngari imaze, gusigasira umuco nyarwanda no kuwukundisha abakiri bato, by’umwihariko binyuze mu kubamurikira imbyino gakondo zitandukanye.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari, Nahimana Serge, yavuze ko igitekerezo cyo kurishinga cyavutse ubwo we na bagenzi be bigaga mu mashuri makuru na za kaminuza zitandukanye.

Yasobanuye ko icyo gihe bahuriraga mu bikorwa by’umuco, ariko bakaza kubona ko hakenewe itorero ryabahuza kugira ngo barusheho gusigasira no guteza imbere imbyino gakondo.

Ati “Igitekerezo cyo gushinga Inganzo Ngari cyatangiye ubwo twari abanyeshuri mu mashuri makuru na za kaminuza. Icyo gihe twarahuraga duhagarariye ibigo binyuranye, ariko dufite n’andi matorero twabyinagamo. Muri iyo myaka, ibikorwa by’amatorero byari biri gucika, turavuga tuti ‘Ko twabonye ubumenyi, ni gute twasigasira uyu muco?”

Nyuma yo kwiyemeza gushyira icyo gitekerezo mu bikorwa, bafunguye amarembo ku babyinnyi bakomokaga mu bice bitandukanye by’igihugu, bituma itorero ritangira kwakira abantu batari abo muri za kaminuza gusa.

Ni muri urwo rwego ryiswe ‘Inganzo Ngari’, izina rigaragaza intego yo guhuza abantu batandukanye bafite impano n’urukundo rw’umuco nyarwanda.

Nahimana yavuze ko mu ntangiriro hari abantu batumvaga neza igitekerezo cyabo cyo kwibumbira mu itorero rigamije gusigasira umuco, ariko ko uko imyaka yagiye ishira, ibikorwa byaryo byagiye bigaragaza umusaruro.

Yasobanuye ko batangiye bafite ubushobozi buke, ku buryo n’imyambaro bifashishaga mu bitaramo bayitizaga mu yandi matorero.

Icyakora, uko bagiye batera imbere, babashije kwigurira ibikoresho n’imyambaro, ku buryo ubu na bo bafite ubushobozi bwo kuyitiza andi matorero.

Ati “Itorero rihagaze neza. Icya mbere twishimira ni uko twavuye ku babyinnyi 25, ubu tukaba dufite 150 bahoraho. Ariko kandi dufite n’abanyamuryango banyuze muri Inganzo Ngari bagera kuri 500. Twaragutse mu mubare ndetse no mu bushobozi.”

Imyaka 20 yo gusigasira umuco n’amateka y’u Rwanda

Mu myaka 20 rimaze rishinzwe, Itorero Inganzo Ngari ryagiye ritegura ibitaramo bitandukanye bigaruka ku mateka y’u Rwanda, indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Kuva mu 2009, ryateguye ibitaramo birimo ‘Inganzo Twaje’, ‘Umuco Kagozi ka Bugingo Kabuza u Rwanda Gucika’, ‘Bwiza bwa Mashira Budashira, Irora n’Irongorwa’ ndetse na ‘Inzira ya Bene u Rwanda’.

Mu 2015, iri torero ryateguye igitaramo ‘Ruganzu I Bwimba’, cyagarutse ku mateka y’Umwami Ruganzu I Bwimba, mu gihe mu 2018 ryamuritse ‘Urwamazimpaka’.

Mu 2023, Inganzo Ngari yongeye kugaruka ku mateka y’u Rwanda binyuze mu gitaramo ‘Ruganzu II Ndoli Abundura u Rwanda’, cyibanze ku mateka y’Umwami Ruganzu II Ndoli.

Iri torero kandi ryakomeje ibikorwa byaryo no mu bihe byari bigoye, birimo iby’icyorezo cya COVID-19, cyatumye ibitaramo n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi bihagarikwa.

Mu 2020, ryatangiye gutaramira abakunzi baryo hifashishijwe YouTube, binyuze mu bitaramo birimo ‘Urw’Inziza’, mu rwego rwo gukomeza kugeza umuco nyarwanda ku bawukunda.

Mu 2025, Inganzo Ngari yateguye igitaramo ‘Tubarusha Inganji’, cyabereye muri Camp Kigali ku munsi w’Umuganura, cyagarutse ku mateka y’u Rwanda n’uburyo Abanyarwanda bagiye bishakamo ibisubizo mu bihe bitandukanye.

Nyuma y’urwo rugendo rw’imyaka 20, iri torero riteganya kongera guhuriza hamwe abakunzi b’umuco nyarwanda mu gitaramo ‘Umurage w’Intore’, kizaba ku wa 21 Ugushyingo 2026, mu rwego rwo kwishimira ibyo rimaze kugeraho no gukomeza gusigasira umurage w’umuco nyarwanda.

Amafoto: Mukayiranga Yassipi Esther