Ibi byabaye ubwo IShowSpeed w’imyaka 21 yari mu kiganiro n’abateguye filime mbarankuru yitwa The Eyes of Ghana, igaruka ku buzima bwa Chris Hesse, umugabo wabaye umufotozi n'umuyobozi w'amashusho wa Perezida wa mbere wa Ghana, Dr. Kwame Nkrumah.

Iyi filime igaragaza amateka ya Hesse, warinze amashusho y’amateka ya Nkrumah nyuma y’uko uyu Mukuru w’Igihugu ahiritswe ku butegetsi binyuze muri coup d'état.

Mu kiganiro cyabereye kuri Zoom, IShowSpeed yagaragaje ko yifuza ko iyi filime yatambutswa bwa mbere ku muyoboro we wa YouTube, ariko umwe mu bari bitabiriye ikiganiro amubwira ko byari kubanza kwemezwa n’umuyobozi mukuru.

Mu buryo butunguranye, uwo muyobozi yaje kugaragara ko ari Barack Obama, wahise yinjira muri icyo kiganiro.

IShowSpeed akimara kubona Obama, yatunguwe cyane ku buryo yatangiye gusakuza, agaragaza ko atiyumvishaga ibiri kumubaho.

Nyuma yo gutuza gato, uyu musore yasobanuriye Obama icyifuzo cye cyo gutambutsa bwa mbere filime The Eyes of Ghana kuri YouTube.

Obama yamusubije ko abona ari igitekerezo cyiza, agaragaza ko agishyigikiye.

Ibyishimo byari byinshi kuri IShowSpeed ku buryo yananiwe gukomeza kwisobanura neza mu Cyongereza, ahitamo gukoresha ururimi rw’Ikindoneziya (Indonésien).

Ni ururimi Obama afiteho ubumenyi bwo kuganira, kubera ko yabaye mu Mujyi wa Jakarta muri Indonésie akiri umwana.

Nyuma y’igihe gito baganira, Obama yasezeye ava mu kiganiro, ariko IShowSpeed akomeza kugaragaza ibyishimo bidasanzwe.

Biteganyijwe ko filime The Eyes of Ghana izerekanwa bwa mbere ku muyoboro wa YouTube wa IShowSpeed kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, nyuma yo gushyigikirwa na Barack Obama.

IShowSpeed ni umwe mu basore bamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kuri YouTube, aho azwiho gukora ibiganiro n’amashusho atambuka imbonankubone, arangwa n’ibikorwa bitunguranye ndetse n’uburyo agaragazamo amarangamutima ye.