Se yamuhaye iyo migati, amubwira ko agiye kugaruka, ariko kuva uwo munsi ntiyongeye kumubona.
Hashize imyaka isaga 32, Karegeya utuye mu Kagari ka Bushobora, mu Murenge wa Remera w'Akarere ka Gatsibo ashakisha umuryango we baburanye, yizeye ko ibimenyetso bike yibuka n'ibyo yavukanye bishobora kuzamufasha kongera kubona abe.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Karegeya yavuze ko yibuka ko Se yitwaga Yohana, nyina akitwa Rozaliya, ndetse ko izina Karegeya ari ryo ababyeyi be bamwise.
Yibuka kandi ko iwabo bavomaga ahantu bitaga ku Itaba.
Mu bimenyetso yizeye ko bishobora gufasha abo mu muryango we kumumenya, harimo indegeya ebyiri yavukanye ku biganza byombi.
Ati ‘‘Ikintu banyibukiraho, navukanye indegeya ebyiri ku maboko, ku duhera ku kaboko k’iburyo n’ak’ibumoso. […] Ikindi kimenyetso, mfite agasununu ku kibuno, na none namenye ubwenge mbasha kwireba nsanga mfite inkovu mu gatuza.’’
Umunsi yatandukanye n'ababyeyi be
Karegeya aracyibuka uko yatandukanye n'ababyeyi be mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uwo munsi yari yagiye kuvoma ari kumwe n'abandi bana babiri, ubwo nyina yabasangaga ku mugezi, akamuterura akiruka.
Ati ‘‘Aba ankubise ku rutugu anzamukana yirukanka. Hari hafi y’iwacu, tugeze haruguru tuvuye kuvoma tuba dukubitanye na papa n’undi mugabo na bo baza biruka baje kutureba. Ubwo papa aba anyambuye mama ankubise ku rutugu.’’
Bamaze kugenda akanya gato, nyina yababwiye ko hari ikintu yibagiwe, asubira inyuma. Uwo ni wo munsi wa nyuma Karegeya yamubonye.
Ati ‘‘Ni uko turagenda tugeze hirya gato, mama aba asubiye inyuma aravuga ngo hari ikintu yibagiwe. Ubwo papa yansigaranye n’undi mugabo bari kumwe bari abagabo babiri. Mama asubiye inyuma ntabwo yagarutse.’’
Se yakomeje kumuhungana ari kumwe n'undi mugabo. Baje kugera mu kabande karimo urutoki, ari na ho baraye.
Bukeye mu rukerera bakomeje urugendo, bagera hafi y'umuhanda wa kaburimbo wari wegereye uruzi. Karegeya yibuka ko urwo ruzi rwari rugoswe n'abicaga Abatutsi, bakabatema bakabarohamo.
Ati ‘‘Barabatemaga kuko amazi yari yatukuye. Uruzi rwari rukikijwe n’imbingo, hariho ikiraro cyambuka. Ubwo tuba tugumye haruguru gato […] Nongeye kugarura ubwenge mbona tugeze ahantu mu isantere.’’
Imigati ibiri n'amagambo ya nyuma ya Se
Mu byo Karegeya yibuka neza harimo isantere bagezemo bahunga, yari irimo abantu benshi n'imodoka nyinshi. Aho ni ho Se yamusigiye, amaze kumugurira imigati ibiri.
Ati ‘‘Muri iyo santere hari imodoka nyinshi cyane n’abantu benshi. Papa anshyira hasi aragenda agura imigati ibiri arayinzanira, arambwira ati ‘Mwana wanjye ba urya ndaje.’ […] Aragenda. Sinongeye kumubona.’’
Nyuma yaje kumenya ko iyo santere yari Kitabi, ubu iri mu Mudugudu wa Wintyabire, mu Kagari ka Kagano, Umurenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.
Yibuka kandi ko mu rugendo rwo guhunga bambutse Umugezi wa Mwogo, ibyo bikaba bituma akeka ko ashobora kuba akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.
Mu bindi bimenyetso agerageza guheraho ashakisha aho avuka, harimo igiti cy'umuvumu cyari hafi y'iwabo n'abaturanyi bari bafite igipangu kinini cyinjiragamo imodoka.
Yakuze atazi aho umuryango we uherereye
Nyuma yo gusigara wenyine, Karegeya yatoraguwe n'umuryango wamwakiriye ukamurera.
Avuga ko uwo muryango wamufashe neza, nubwo atabashije gukomeza amashuri. Yageze mu mwaka wa Gatanu w'Amashuri Abanza, aza kuva mu ishuri atangira gushakisha imibereho.
Amaze gukura, umusaza wo mu muryango wamureze yamuhaye ikibanza, arubaka aza no gushinga urugo.
Nubwo yabonye umuryango wamureze akaza gushinga uwe, Karegeya aracyifuza kumenya aho akomoka no kongera kubona abo bavukana cyangwa abandi bo mu muryango we, niba bakiriho.
Yizeye ko hari umuntu ushobora kuba acyumva amazina ya Yohana na Rozaliya, wenda akibuka umwana w'umuhungu wari ufite indegeya ebyiri ku biganza. Yatanze nimero 0783832747 mu gihe hari uwo mu muryango we uhari ngo amuhamagare.









Ibitekerezo 0